Dark Mode
  • Thursday, 21 November 2024

Shikama ufunze azira Kangondo yagejejwe imbere y’Urukiko

Shikama ufunze azira Kangondo yagejejwe imbere y’Urukiko

Kuri uyu wa Kane tariki 22 Nzeri 2022, Ubushinjacyaha bwasabiye Shikama Jean de Dieu wahoze atuye muri Kangondo mu Murenge wa Remera, Akarere ka Gasabo, washinje leta y’u Rwanda ‘gukora Jenoside’; gufungwa iminsi 30 y’agateganyo.


Urubanza ruregwamo Shikama Jean de Dieu ukurikiranyweho ibyaha byo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi no gukurura amacakubiri, rwatangiye kuburanishwa n’Urukiko rw’ibanze rwa Kicukiro, aho uyu mugabo ari umwe mu bigometse kuri gahunda ya leta yo kwimura abatuye mu manegeka mu gace kazwi nka ‘Bannyahe’.


Iburanisha ku ifunga n’ifungurwa ry’agateganyo ryatangiye ku isaha ya saa mbili n’igice za mu gitondo, aho mu cyumba cy’urukiko hagaragayemo abantu bo mu muryango wa Shikama barimo umugore we n’umwana we.


Shikama yafunzwe nyuma y’amajwi yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho agereranya Jenoside yakorewe Abatutsi n’igikorwa cya leta cyo kwimura abo baturage.


Ubushinjacyaha bwabwiye urukiko ko Shikama Jean de Dieu acyekwaho ibyaha bibiri by’ubugome birimo icyaha cyo gupfobya Jenoside n’icyaha cyo gukurura amacakubiri, ndetse ko ikirego cyabwo gishingiye ku majwi yifashe ari mu byiciro bibiri, kimwe cy’iminota icyenda n’ikindi cy’iminota 11, akayoherereza abantu batandukanye harimo abanyamakuru.


Ubushinjacyaha bwavuze ko Shikama Jean de Dieu yagereranije ibitagereranywa aho muri ayo majwi yifashe hari aho yagereranije Umuvugizi wa Guverinoma wungirije, Alain Mukuralinda na Dr Léon Mugesera wahamijwe ibyaha bya Jenoside kubera amagambo rutwitsi yavugiye ku Kabaya mu 1992.


Shikama ngo yabishingiye ku bukangurambaga Leta yari irimo isaba abaturage batuye Kangondo na Kibiraro kwimuka ku neza, bakajya mu nzu zigezweho bubakiwe mu Busanza.


Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta hantu Mukuralinda yavuze amagambo abiba urwango nkuko Shikama abigereranya n’ibya Mugesera.


Ubushinjacyaha bwavuze ko bukurikije amagambo, uburyo bworoshye bwo gukumira ibyo Shikama yavuze ari uko yafungwa iminsi 30 y’agateganyo, ngo kuko mu gihe yaba afunze atakongera kwifata amajwi abiba urwango muri rubanda, bunavuga ko indi mpamvu butanga yatuma afungwa by’agateganyo ari uko bugikora iperereza ku byaha acyekwaho.


Shikama Jean de Dieu yabwiye urukiko ko nta mpamvu yo kumufunga muri Gereza iminsi 30 y’agateganyo kuko nta rindi perereza agikorwaho, avuga ko amajwi ayemera kandi impuruza yakoze yagize umumaro kuko imbaraga zakoreshejwe mu kwimura abaturage zagabanyijwe; ni mu gihe Me Ndihokubwayo Innocent wunganira Shikama yasabye urukiko kurekura umukiriya we kugira ngo ajye kwita ku muryango, anakomeze urubanza yarezemo umujyi wa Kigali ku ngurane z’imitungo afite muri Kangondo.


Me Ndihokubwayo yavuze kandi ko kugeza ubu kwa Shikama hatarasenywa kubera icyo kibazo kikiri mu manza.


Nyuma y’iburanisha ryamaze isaha imwe irenga umucamaza yapfundikiye iburanisha, avuga ko ku wa 26 Nzeri 2022 saa munani z’igicamunsi, aribwo hazafatwa icyemezo ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.

 

Comment / Reply From