Rwimbogo Diary Cooperative yasezeye ku bihumbi 600 frw yakoreshaga mu gukonjesha amata
Ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo (Rwimbogo Diary Cooperative) ryajyaga rikoresha ibihumbi Magana atandatu(600,000) by’amafaranga y’u Rwanda mu gukonjesha amata igihe bakoreshaga umuriro w’amashanyarazi asanzwe, ryayasezeyeho nyuma yo gutangira gukoresha imirasire.
Ibi ni bimwe mu byo batangarije Umuyobozi w'Akarere ka Gatsibo Gasana Richard, ubwo yasuraga iri kusanyirizo taliki 17 Ukwakira 2022, ari kumwe n'abafatanyabikorwa mu bworozi (IFAD), nyuma yo guhabwa umuriro ukomoka ku mirasire y'izuba(Solar Energy) ubafasha gukonjesha amata bagemura kuri koperative.
Umucungamutungo wa Rwimbogo Dairy Cooperative, Bwana Karangwa James, yavuze ko mbere y’uko bahabwa umuriro w'imirasire y'izuba hari byinshi byatumaga bagwa mu gihombo, harimo n’ibira ry’amashanyarazi.
Yagize ati: ‘’Mbere tugikoresha umuriro w’amashanyarazi usanzwe twakoreshaga umuriro mwinshi cyane ku kwezi, aho nibura twakoreshaga umuriro w’amafaranga ibihumbi 600 y’u Rwanda, rimwe na rimwe ukabura bityo bigatuma amata yagemuwe n’abanyamuryango apfa bigatuma bagwa mu gihombo.”
Yakomeje avuga ko umuriro w'imirasire y'izuba (Solar Panels) bahawe nka Koperative y'aborozi ya Rwimbogo Dairy Cooperative ufite agaciro ka Miriyoni 183,900 z'amafaranga y'u Rwanda.
Kugeza ubu ikusanyirizo ry’amata rya Rwimbogo rifite udushami tubiri(2) twashyizwe mu mujyi wa Kabarore na Finance mu Murenge wa Gitoki, ni mu rwego rwo kwegereza abaturage serivise yo kubona amata hafi yaho batuye.
Ni mu gihe kandi kugeza ubu Karere ka Gatsibo mu Mirenge ya Kabarore, Rwimbogo, Kiramuruzi, Kiziguro na Ngarama hari amakusanyirizo y’amata 5 n’udukusanyirizo duto 6, ibi bikaba bifasha aborozi kuhagemura amata y’inka zabo, maze ayo makusanyirizo nayo akagemura ku isoko ry’Inyange.
Andi mafoto:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!