Ibiciro ku masoko yo mu Rwanda bikomeje kuzamuka ugereranije n’umwaka ushize
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda-NISR) cyatangaje ko ibiciro ku masoko mu Ugushyingo 2024, byazamutse ku kigero cya 5% ugeraranyije n’uko byari bimeze mu Ugushyingo 2023, mu gihe mu Ukwakira 2024 byari byazamutse kuri 3.8%.
Muri rusange ibiciro mu mijyi byiyongereyeho 5% ugereranyije n’Ugushyingo 2023, ni mu gihe ibiciro mu byaro byiyongereyeho 2.4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
NISR yatangaje ko mu kwezi k’Ugushyingo 2024, mu mijyi ibiciro byiyongereye bitewe ahanini n’ibiciro by’ibiribwa n’ibinyobwa bidasembuye byiyongereyeho 2.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 4.4% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 15.6%.
Ni mu gihe ibyatumye ibiciro byiyongera mu byaro birimo ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 14.1%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5.5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 20.6%.
Muri rusange ibiciro bikomatanyirije hamwe mu mujyi no mu cyaro byazamutse ku kigero cya 3,4% ugereranyije n’Ugushyingo 2023.
Bimwe mu byatumye ibiciro byiyongera mu kwezi k’Ugushyingo 2024, ni ibiciro by’ibinyobwa bisembuye n’itabi byiyongereyeho 11.6%, ibiciro by’amazu, amazi, amashanyarazi, gaz n’ibindi bicanwa byiyongereyeho 5% n’ibiciro by’ibijyanye n’ubwikorezi byiyongereyeho 16.7%.
Raporo ya NISR igaragaza kandi ko igiciro ku bikorerwa imbere mu gihugu cyazamutse ku kigero cya 5% ugereranyije n’umwaka ushize, kikaba cyarazamutseho 0.3% ugereranyije n’ukwezi kwabanje; mu gihe igiciro ku bituruka hanze cyo kiyongereye ku kigero cya 5.1% ugereranyije na 2023.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!