Umusaruro mbumbe w’u Rwanda wiyongereyeho arenga miliyari 500 Frw
Kuri uyu wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) cyatangaje ko umusaruro mbumbe w’u Rwanda wageze kuri miliyari 4,525 z’amafaranga y’u Rwanda mu gihembwe cya kabiri cy’umwaka wa 2024, uvuye kuri miliyari 3,972 Frw wariho mu gihe nk’icyo mu 2023.
NISR ivuga ko uruhare rwa serivisi mu musaruro mbumbe w’Igihugu ari 47%, ubuhinzi 25%, naho inganda zikaba zihariye 21%.\
Iyi mibare ya NISR igaragaza ko urwego rw’ubuhinzi rwazamutseho 7% muri iki gihembwe, urwego rw’inganda ruzamukaho 15% mu gihe urwa serivisi ruzamukaho 10%; aho nk’umusaruro w’ikawa wagabanyutse kubera gahunda yo kuyisazura iri mu gihugu.
Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare kigaragaza ko kuzamuka k’umusaruro w’ubuhinzi byagizwemo uruhare n’umusaruro wabonetse mu gihembwe cy’ihinga cya 2024 A, ariko ko umusaruro woherejwe mu mahanga wagabanutseho 6%, ahanini bitewe n'umusaruro w’ikawa kubera gahunda yo kuyisazura iri mu gihugu..
Izamuka ry’urwego rw’inganda ku gipimo cya 15% ryo ryagizwemo uruhare n’ibikorwa by’ubwubatsi bwazamutse kuri 18%, ibikorerwa mu nganda byazamutseho 17%, gusa ibikorwa by’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro byo bikaba byaragabanutseho 2%.
Ni mu gihe urwego rwa serivisi rwazamutse ku gipimo cya 10% muri rusange; aho muri uru rwego, ubucuruzi bwazamutse kuri 10%, ubwikorezi buzamukaho 9%, serivisi z’amahoteli zizamuka kuri 20%, serivisi z’imari zizamuka kuri 10%, naho serivisi z’itumanaho zo zazamutseho 33%.
Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Murangwa Yusuf, yavuze ko harimo kunozwa imikoranire n’izindi nzego kugira ngo umusaruro wa serivisi uzarusheho kwiyongera.
Biteganijwe ko muri uyu mwaka wa 2024, umusaruro mbumbe w’u Rwanda uziyongera ku kigero cya 6,6% bitewe ahanini n’umusaruro wa serivisi, uw’inganda ndetse no kuzamuka k’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!