Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Rwanda: Agera kuri 60% y’ingengo y’imari ya 2024/2025 azava imbere mu gihugu

Rwanda: Agera kuri 60% y’ingengo y’imari ya 2024/2025 azava imbere mu gihugu

Ku wa Gatatu tariki 05 Kamena 2024, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yatangaje ko 60% by’ingengo y’imari ya 2024/2025 azava imbere mu gihugu, 12.7% ave mu nkunga z’amahanga mu gihe 23.2% azava mu nguzanyo.


Ibi Dr. Ngirente yabitangaje ubwo yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi ibyagezweho muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi yo kwihutisha iterambere rirambye, izwi nka NST1, aho yanavuze ko u Rwanda rumaze kwihaza mu ngengo y’imari ku rugero, by’umwihariko harebwe ku misoro ikusanywa imbere mu gihugu, inguzanyo zishobora kwishyurwa n’impano igihugu gihabwa n’abafatanyabikorwa batandukanye.


Dr Ngirente yagaragaje ko muri uyu mwaka w’ingengo y’imari, u Rwanda rwakomeje urugendo rwo kwigira ku buryo rwihagazeho mu ngengo y’imari.


Ati:

“Ubu tugeze ku kigero cya 86% mu kwigira mu ngengo y’imari, ariko aha ntabwo tuvuga ibijyanye no kwihaza mu bijyanye n’imisoro gusa, harimo n’amafaranga tuba dushobora kuguza dufite ubushobozi bwo kwishyura.”


Ku misoro yavuze ko yavuye kuri miliyari 1104 Frw mu 2017 igera kuri miliyari 2616 Frw mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2023/2024.


Biteganyijwe ko amafaranga azava imbere mu gihugu mu ngengo y’imari ya 2024/2025 azagera kuri miliyari 3414.4 Frw bingana na 60% by’ingengo y’imari yose, inkunga z’amahanga zigere kuri miliyari 725.3 Frw bingana na 12.7% mu gihe inguzanyo z’amahanga biteganyijwe ko zizagera kuri 1318.1 Frw bingana na 23.2% by’ingengo y’imari yose.


Dr Ngirente kandi yagaragaje ko mu rwego rwo gukomeza kurinda ubusugire bw’ubukungu bw’igihugu, u Rwanda rwakomeje kugenda ruzigama bifasha kugura ibikenewe hanze, bigakorwa bifitiwe ubushobozi bwo kubigura, kandi ko na byo u Rwanda ruri ku kigero gishimishije.


Ni mu gihe yanavuze ko mu byatumye amadovize igihugu cyinjiza yiyongera harimo amafaranga yoherezwa n’Abanyarwanda baba hanze ndetse n’ava mu rwego rw’imari igihugu kiba cyagujije cyangwa impano hamwe n’andi ava mu byo u Rwanda rwohereza hanze.


Gahunda ya Guverinoma yo kwihutiza iterambere, NST1, yatangiye mu 2017 ikubiyemo ibikorwa by’ingenzi 75 biri mu nkingi y’ubukungu, imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere.


Ni mu gihe kugeza ubu ibikorwa 45 byashyizwe mu bikorwa ku rugero rwa 100%, ibikorwa 15 bishyirwa mu bikorwa ku ijanisha rya riri hagati ya 50% na 70% mu gihe ibikorwa 17 byashyizwe mu bikorwa ku ijanisha rya 50%.

 

Rwanda: Agera kuri 60% y’ingengo y’imari ya 2024/2025 azava imbere mu gihugu

Comment / Reply From