Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Rwanda: NISR ivuga ko umusaruro w’ubuhinzi mu wazamutseho 3,1%, uw’ibirayi ukagabanukaho 13%

Rwanda: NISR ivuga ko umusaruro w’ubuhinzi mu wazamutseho 3,1%, uw’ibirayi ukagabanukaho 13%

Ikigo cy’igihugu cy’ibarurishamibare mu Rwanda (National Institute of Statistics of Rwanda), kivuga ko umusaruro w’ubuhinzi wabonetse mu gihembwe cya B 2024 (Werurwe-Gicurasi) wazamutseho 3,1%, ugereranyije n’uko wari uhagaze mu gihembwe nk’icyo mu 2023, gusa uw’ibirayi uragabanuka.


Ubusanzwe habaho ibihembwe by’ihinga bitatu, harimo igihembwe cya A (Nzeri-Gashyantare), igihembwe B (Werurwe-Gicurasi), hakaba n’igihembwe C (Kamena-Nzeri).


Raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibarurishamibare ku bijyanye n’uko ubuhinzi buhagaze mu Rwanda, igaragaza ko mu gihembwe cya B cya 2024, umusaruro w’ubuhinzi wiyongereye.


Umusaruro w’imyumbati wiyongereyeho 6%, ugera kuri toni 783,29, uw’umuceri wiyongeraho 4% ugera kuri toni 72,834, uw’ibijumba wiyongereyeho 8%, ugera kuri toni 666,814. Ni mu gihe uw’ibitoki wiyongereyeho 5%, ugera kuri toni 1,142,552.


Umusaruro w’ibigori wo wiyongereyeho 1%, ugera kuri toni 119,101. Mu gihe uw’ibishyimbo wazamutseho 6%, ariko ubuso bihingwaho bugabanukaho 1%.


Ni mu gihe bitandukanye n’ibindi bihingwa, mu gihembwe B cya 2024 umusaruro w’ibirayi wagabanutseho 13%, bitewe ahanini no kugabanuka k’ubuso bihingwaho ndetse n’ibihe bitagenze neza mu bice bisanzwe byeramo ibirayi mu Rwanda.


Mu gihembwe B cya 2024 ubuso bwahinzweho ibirayi bwari hegitare 41,836, mu gihe mu gihembwe nk’icyo mu 2023 byari byahinzwe kuri hegitari 48,210. Bingana n’igabanuka rya 13%.


Ibi byatumye umusaruro w’ibirayi uva kuri toni 326,677 zari zabonetse mu gihembwe B cya 2023, ugera kuri toni 285,596 zabonetse mu gihembwe B cya 2024.


Umusaruro w’ibirayi uboneka kuri hegitari ntiwigeze ugabanuka kuko wagumye kuri toni 6,8 ku bahinzi bato na toni 14,9 ku bahinzi banini.


55,4% by’umusaruro w’ibirayi abahinzi babonye barawugurishije, mu gihe ugera kuri 26.7% bawuriye, undi ungana na 12,8% barawubika ngo bazawukoreshe nk’imbuto.


Kimwe mu byatumye umusaruro w’ubuhinzi wiyongera muri rusange ni ikoreshwa ry’ifumbire yaba iy’imborera ndetse na mvaruganda.


Iyi raporo igaragaza ko abahinzi basaga 80,1% bakoresha ifumbire y’imborera.


Iri zamuka ryagizwemo uruhare kandi no gukoresha imbuto y’indobanure. Abahinzi banini bakoresheje iyi mbuto bagera kuri 72.6%, mu gihe abahinzi bato bayikoresheje ari 16.6%. Ibi byagize uruhare cyane mu kuzamura umusaruro w’ibigori n’ibishyimbo.


Muri iki gihembwe kandi abahinzi bitabiriye gukoresha imiti yica udukoko. Abagera kuri 30,2% barayikoresheje.


Ikindi iyi raporo igaragaza nk’igikwiriye gushimwa ni ubwitabire buri mu buhinzi burambye ndetse butangiza ibidukikije. Abahinzi 89.2% bitabiriye ibijyanye no kurwanya isuri.


Ibijyanye no kuvomerera nabyo byarushijeho kwitabirwa kuko abahinzi 12.1% bakoresha uburyo butandukanye bwo kuhira imyaka.


Muri rusange Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibarurishamibare kigaragaza ko iri zamuka ry’umusaruro ku kigero cya 3,1% rigaragaza iterambere ry’urwego rw’ubuhinzi mu Rwanda.


Iyi raporo igaragaza ko ubutaka u Rwanda rufite ari hegitari miliyoni 2.376, muri bwo ubuhingwa bungana na hegitari miliyoni 1.350 (57%).

 

Comment / Reply From