Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Rwanda: Igiciro cya Lisansi cyagabanutse, Mazutu iguma aho yari iri

Rwanda: Igiciro cya Lisansi cyagabanutse, Mazutu iguma aho yari iri

By Jonathan Habimana

 

Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y'Inzego Zimwe z'Imirimo ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwatangaje ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli mu mezi abiri ari imbere, Lisansi igabanukaho amafaranga 34 y’u Rwanda, Mazutu iguma ku 1652.


Ibiciro bishya by’ibikomoka kuri peteroli byatangajwe kuri uyu wa Gatatu tariki 07 Kanama 2024, bigomba gutangira gushyirwa mu bikorwa saa moya za nimugoroba (07PM); aho Litiro ya lisanse yari isanzwe igura 1663 Frw kuri ubu igiye kugura 1629 Frw; bivuze ko hagabanutseho 34 Frw, mu gihe Mazutu yo ikomeza kugura 1652 Frw; nk’uko RURA yari yabitangaje mu biciro yashyizeho muri Kanema 2024.


Ni mu gihe Leta y’u Rwanda ishyira nkunganire ku giciro cy’ibikomoka kuri petelori kugira ngo kitaremerera cyane umuguzi; dore ko kubera ko u Rwanda rudacukura ibikomoka kuri petelori, rubitumiza hanze bikaruhenda.

 

Comment / Reply From