Dark Mode
  • Sunday, 24 November 2024

Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe

Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe

Kuri uyu wa Gatanu tariki 22 Ugushyingo 2024, Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda, Prudence Sebahizi yatangije inama y’Ihuriro ry’abashoramari bo mu Karere ka Nyagatare yiswe ‘Nyagatare Investment Forum’, asaba abaryitabiriye kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari muri aka Karere ryagurwe.

‘Nyagatare Investment Forum’ ni ihuriro rihuza abashoramari bo mu Karere ka Nyagatare bashoye mu buhinzi, ubworozi, gutunganya amabuye agakorwamo amakaro n’ibindi; bakaganira na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda ndetse n’ubuyobozi bw’Ikigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB) uko ishoramari rihakorerwa ryakongerwamo imbaraga.

Minisitiri Sebahizi avuga ko kugira ngo imibereho y’abaturage irusheho kuba myiza ari ngombwa ko inganda zishingwa, ariko nanone bigakorwa habanje kurebwa ibikenewe ahantu hihariye nko muri Nyagatare cyangwa ahandi.

Avuga ko inganda zikwiye gushingwa mu rwego rwo gutanga ibisubizo ku bibazo bihari, zikaba inganda zikora ibitakorwaga; aho asanga ko kugira ngo ibiciro ku biribwa bigabanuke ku isoko, ari ngombwa ko hongerwa ibitunganyirizwa mu nganda kugira ngo byoherezwe hanze, kandi ko iyo ibyo igihugu gitumiza hanze biruta ibyo cyohereza yo, bituma gisohora amadovize menshi bigatera ifaranga ryacyo guta agaciro.

Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi Prudence Sebahizi yasabye abaje muri iri huriro kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari muri aka Karere ryagurwe; anavuga ko ingamba zose zizafatwa mu ishoramari ry’i Nyagatare cyangwa ahandi, rigomba kuba riri mu murongo w’ibyo igihugu giteganya kugeraho mu cyiciro cya kabiri cya gahunda y'Igihugu y'imyaka 5 yo kwihutisha iterambere (NST2).

Kugeza ubu, buri Munyarwanda yinjiza byibura $ 1.000, intego ikaba ari $5.000 mu 2035 na $12.000 mu mwaka wa 2050; aho kugira ngo bigerwego, Minisitiri Sebahizi avuga ko buri myaka itanu, ishoramari ry’abikorera rigomba kwikuba kabiri; bivuze ko buri mwaka buri mushoramari yajya yongeraho 20% by’ibyo ashora.

Umuyobozi ushinzwe guteza imbere ishoramari n’ubucuruzi muri RDB, Michelle Umurungi ashima abatekereje gutumiza iyi nama, akavuga ko ari uburyo bwo guteza imbere ubukungu bw’aka Karere ndetse n’ubw’u Rwanda muri rusange.

Umurungi avuga ko ikigo akorera cyashyizeho uburyo bwo gufasha abashoramari kuyishora mu Rwanda kugira ngo bakore akazi kabo, na cyane ko muri NST2 ishoramari ari ingenzi kandi rizazamuka mu mafaranga arishorwamo.

Yasabye abashoramari gukora ubushakashatsi kugira ngo bamenye ahari amahirwe yo gushorwamo cyane cyane mu buhinzi no mu bworozi kuko ari yo mirimo iganje muri Nyagatare, ndetse ko kuba aka Karere gakora kuri Uganda no kuri Tanzania ari uburyo bubereye abashoramari, bwabafasha mu kazi kabo.

Ni mu gihe Rubingisa Pudence uyobora Intara y’Uburasirazuba avuga ko inama nk’iyi ari uburyo bwiza ku bayituye bwo kugaragaza no kuganira ku mahirwe y’ishoramari ahari, kandi ko icy’ingenzi gikwiye kugaragara muri iyi nama ari ukureba uko ubwinshi bw’umusaruro w’ibiboneka muri aka gace bwazamurwa.

Mu Karere ka Nyagatare ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi biri mu byongererwa agaciro binyuze mu nganda zahubatswe zirimo Inyange Milk Powder Plant, hakaba Ikigo kitwa Gabiro Agri-Businesss Hub gitunganya ubuso bunini buhingwaho ibigori, soya, ibirayi, imbuto n’imboga byinshi bigomba gutunganyirizwa bikanongererwa agaciro muri aka Karere; mu rwego rwo guhaza mu biribwa abayituye ikanasagurira ahandi.

Akarere ka Nyagatare gatunze inka zirenga 220.000, ihene zigera ku 150.000 n’andi matungo magufi; kagizwe n’imirenge 14 irimo irindwi ikora ku mipaka ya Tanzania na Uganda, kakaba gatuwe n’abantu barenga 653,000 biganjemo urubyiruko, bikagira aka kabiri gatuwe n’abaturage benshi nyuma y’Akarere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali.

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama:

Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe
Minisitiri Sebahizi yasabye ab’i Nyagatare kurebera hamwe ibibura ngo ishoramari ryagurwe

Comment / Reply From