Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Hatangiye kubakwa urugomero rwa Muvumba rwitezweho amazi n’amashyanyarazi

Hatangiye kubakwa urugomero rwa Muvumba rwitezweho amazi n’amashyanyarazi

I Nyagatare mu Mirenge ya Karama na Rukomo hatangiye ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Muvumba ruzaba rufite ubushobozi bwo kubika meterokibe miliyoni hafi 55 z’amazi azifashishwa mu guha amazi meza abaturage, gutanga amazi yo kuhira imyaka, ayo guha inka ndetse rukazanatanga Kilowatt 1000 z’amashanyarazi.


Ni urugomero ruzubakwa mu gihe cy’imyaka itatu rukazuzura mu mpera za 2026 rutwaye miliyoni 121 z’Amayero, aho ruzubakwa kuri hegitari 400 ziri mu Mirenge ya Karama na Rukomo yo mu Karere ka Nyagatare; rukazaba rufite metero 39 z’ubuhagarike wagera hejuru ukahasanga kilometero imwe na metero 160 z’ubutambike, bikazatuma rubasha kubika amazi menshi.


Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Umutungo Kamere w’Amazi mu Rwanda, Dr Rukundo Emmanuel, yavuze ko uru rugomero ruri kubakwa ku bufatanye bwa Banki Nyafurika itsura Amajyambere ndetse na Leta y’u Rwanda, ruzanagera no mu Murenge wa Gatunda, kandi ruzaba rufite ubushobozi bufatika.


Ati:

“Ni urugomero ruzaba rufite ubushobozi bwo gufata amazi menshi agera kuri meterokibe miliyoni 54. Aya mazi azakoreshwa mu bikorwa bitandukanye by’iterambere ry’Igihugu harimo kuhira imyaka nko mu mirima iri ku buso bwa hegitari 9 640. Aya mazi hazavamo igice kizahabwa abaturage bakoresha mu buzima bwabo bwa buri munsi aho meterokibe ibihumbi 50 buri munsi azajya ahabwa abaturage.”


Dr Rukundo yakomeje avuga ko kandi hazavamo igice cy’amazi azajya ahabwa amatungo, aho ku kigereranyo cy’umwaka hazajya hatangwa meterokibe ibihumbi 700; ni mu gihe kandi uru rugomero ruzanatanga umuriro w’amashanyarazi ungana na kilowatt 1000; aho runafite umwihariko wo kuzajya rufata amazi yajyaga ateza umwuzure mu mirima y’abaturage bigatuma bateza neza.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare, Gasana Stephen, yavuze ko uyu mushinga w’urugomero rwa Muvumba ari kimwe mu bikorwaremezo bihambaye bigiye kubafasha mu bikorwa byo kuhira no kwegereza amazi abaturage.


Ati:

“Uyu mushinga niwuzura uzatuma amazi noneho atongera guhagarara, iki cyuho kizavaho hari imirenge ubu tudafitemo ibikorwa byo kuhira cyangwa se n’aho dufite ibikorwa byo kuhira ari ubuso buto. Ubu rero iyi mirenge bazakoreramo bizatuma amazi ashobora kuhagera neza tukuhira.”


Ni mu gihe kandi abatuye muri aka gace ka Rukomo, Karama na Gatunda bavuga ko agace batuyemo nta mazi arimo aho bayakuraga mu cyambu hasi nabwo bigoranye, bityo bigatuma banywa bakanakoresha amazi mabi, bakanavuga kandi ko bari bafite imbogamizi y’amazi y’inka; bityo uru rugomero nirwuzura bakabona amazi y’inka bizabafasha mu kongera umukamo.


Ni mu gihe baniteze kuri uyu mushinga kubarinda imyuzure y’umugezi w’Umuvumba, dore ko ngo iyo bigeze mu Ukwakira uyu mugezi wuzura ukamena hirya no hino ku buryo abafite imyaka mu nkengero zawo nta kintu na kimwe basarura; bityo ikorwa ry’uru rugomero rizatuma babasha kweza neza, umusaruro w’ibyo bahinga wiyongere.


Leta y’u Rwanda ivuga ko kuri ubu bihaye gahunda yo guteza imbere ingomero ku buryo haboneka amazi menshi yakoreshwa mu iterambere, aho yihaye ingamba z’uko kuva mu 2021 kugeza mu 2030 mu gihugu hose haboneka amazi ahagije, acunzwe neza kandi ashobora gukoreshwa mu bikorwa by’iterambere.

 

Hatangiye kubakwa urugomero rwa Muvumba rwitezweho amazi n’amashyanyarazi
Hatangiye kubakwa urugomero rwa Muvumba rwitezweho amazi n’amashyanyarazi

Comment / Reply From