Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, Minisitiri w’uburezi, Twagirayezu Gaspard yatangaje ko kuba abanyeshuri biyongera biterwa na gahunda zitandukanye zashyizweho na Leta; hanahembwa abana batanu bahize abandi mu bizamini bya Leta (haba mu mashuri abanza no mu cyiciro rusange).


Ibi Minisitiri Twagirayezu yabigarutseho ubwo Minisiteri ayoboye n’Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ibizamini n'Ubugenzuzi bw'Amashuri (NESA) kiyishamikiyeho, batangazaga amanota y’abanyeshuri basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange mu mwaka wa 2023/2024.


Agaragaza ubwitabire muri ibi bizamini, Minisitiri Twagirayezu Gaspard yavuze ko uyu mwaka wa 2023/2024, mu mashuri abanza hiyandikishije abanyeshuri 203, 098 bivuze ko biyongereyeho 15 ugereranije n’umwaka ushize wa 2022/2023, mu gihe mu cyiciro rusange (o’level) hiyandikishije 143,871 hakaba hariyongereyeho 12,389.


Abajijwe impamvu abanyeshuri bakoze ibizamini bisoza ibi byiciro biyongereye, Minisitiri Twagirayezu yasubije ko ari impamvu ya gahunda zinyuranye Leta y’u Rwanda ishyiraho.


Ati:

“Uburezi bwacu burimo gukura, abanyeshuri bagenda biyongera mu mashuri yacu bijyanye na gahunda nyinshi z’uburezi ziriho. Hari gahunda yo kwegereza amashuri abanyeshuri, aho mu gihe cya Covid-19 hongerewe umubare w’amashuri hubakwa arenga 650 yiyongera ku yo twari dusanganywe, hari gahunda yo kongera amashuri ya tekiniki, hakaba gushyira imbaraga mu mashuri y’incuke, ndetse na gahunda yo kugaburira abana ku mashuri.”


Minisitiri Twagirayezu yanagarutse kuri gahunda barimo gushyira imbaraga ya ‘Dusangire lunch’, asaba abantu bose kuyitabira kugira ngo abana bose bajye babasha gufatira ifunguro ryo ku manywa ku ishuri.


Hahembwe abana batanu bahize abandi muri buri cyiciro!


Muri gahunda yo kugaragaza abana bahize abandi, Minisiteri y’uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza hakoze neza abana 201,955 barimo abakobwa 111,209 n’abahungu 90,746, muri rusange hatsinda 195,463 bangana na 96,8%; mu gihe mu cyiciro rusange abakoze neza ari 143,157 barimo abakobwa 79,890 n’abahungu 63,267, muri rusange hatsinda 134,245 bangana na 93,8%.


Mu mashuri abanza, umwana wa mbere yabaye Igiraneza Lucky Fabrice wo muri The Pioneer School mu Karere ka Bugesera, akurikirwa na Igeno Alliance Pacifique wo mu Irerero Academy mu Karere ka Kamonyi, uwa gatatu yabaye Kirezi Remezo Benitha wa Ecole Autonome de Butare mu Karere ka Huye, uwa kane aba Senga Nshuti Davy wo muri Kigali Parents mu Karere ka Gasabo, mu gihe uwa gatanu yabaye Kazubwenge Mahirwe Vanessa wo muri Ecole Primaire Espoir de l’Avenir mu Bugesera.


Mu cyiciro rusange Terimbere Ineza Alliah Ange Stevine wo muri Lycee Notre Dame de Citeau mu Karere ka Nyarugenge niwe waje ku mwanya wa mbere, akurikirwa na Tuyisenge Denys Prince wo muri Hope Heaven mu Karere ka Gasabo, uwa gatatu aba Twarimitswe Aaron wo muri Ecole Secondaire Kanombe/EFOTEC, Abeza Happiness Mary Reply wa FAWE Girls School yo mu Karere ka Gasabo aba uwa kane, mu gihe Niyonzima Jean de Dieu (ufite ubumuga bwo kutabona) wo muri Education Institute for Blind Children Kibeho mu Karere ka Nyaruguru yaje ku mwanya wa gatanu.


Mu bihembo bahawe birimo mudasobwa (laptops), kwishyurirwa umusanzu w’umubyeyi umwaka wose (byakozwe na Umwalimu SACCO), ndetse n’ibikoresho by’ishuri bazakoresha umwaka wose.

 

 

Photo: RBA

 

Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera
Minisitiri Twagirayezu yagaragaje impamvu abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta biyongera

Comment / Reply From