Dark Mode
  • Thursday, 12 December 2024

ASPEK/ISA yazanye itandukaniro mu burezi nk’umurage ku bana b’u Rwanda

ASPEK/ISA yazanye itandukaniro mu burezi nk’umurage ku bana b’u Rwanda

Mu gihe kuri ubu mu Rwanda umurage mwiza waha umwana wawe ndetse n’uwo wifuriza iterambere, Ishuri Ryisumbuye ASPEK/Institut Saint Aloys ryaje ari igisubizo cy’ireme ry’uburezi n’icyitegererezo mu Rwanda.


Iri shuri ry’ indashyikirwa riherereye mu karere ka Ngoma mu Mujyi wa Kibungo ku muhanda Kigali – Rusumo, hafi ya stade y’Akarere ka Ngoma; rikaba ryarafunguye ku mugaragaro muri 1986, aho kugeza ubu rifite icyiciro rusange (Tronc commun) ndetse n’amashami nka HGL, LFK, HEG (S6) na LKK (S6).


Bimaze kuba umuco ko ASPEK/ISA itsindisha 100% mu myaka ishize; ubu rikaba ririmo gutegura ibisabwa byose ngo umwaka w’amashuri wa 2024-2025 uzarusheho gukomeza kurigira indashyikirwa nk’uko abaryizeho n’abarirereyeho bakomeje kurivuga imyato.


Ubuyobozi bw’ishuri buvuga ko muri rusange basoje neza umwaka w’amashuri wa 2023-2024, abakoze ibizamini bya Leta bakaba bizeye ko bazabitsinda ku rwego rwo hejuru nk’uko bisanzwe kubababanjirije.


Buvuga kandi ko barimo no kwitegura umwaka mushya wa 2024-2025, aho biteguye guha ikaze abasanzwe biga kuri icyo kigo n’abandi bashya bazagana iri shuri ry’indashyikirwa.


Ubuhamya bw’abarererwe muri ASPEK/Institut Saint Aloys twaganiriye n’umunyamakuru, bugaruka ku kuba umwana wese urererwa muri Institut Saint Aloys, uretse no kuba ari umuhanga muri byose, aba agomba no kurangwa n’ikinyabupfura kigendanye n’imico myiza, kuko uburere bwiza ari inkingi ya mwamba mu burezi bubereye ejo heza h’uwabuhawe.


Iri shuri rifite amacumbi ahagije y’abahungu n’abakobwa ku buryo abana baryama bisanzuye; ni mu gihe amafaranga y’ishuri ari 125,000 Frw ku gihembwe; bityo ugereranyije n’ibindi bigo byigenga uwavuga ko kiri mu bigo byishyuza amafaranga y’ishuri macye ntiyaba abeshye.


Abifuza ibindi bisobanuro ngo bazagane iri shuri mu mwaka w’amashuri utaha, babisaba hakiri kare kuko imyanya ikunze gushira hakiri kare mu mashami yose, aho bashobora guhamagara Umuyobozi ushinzwe amasomo (Director of Studies-Préfet des Etudes) kuri telefoni 0787424963; ni mu gihe kwiyandikisha bikomeje.

 

ASPEK/ISA yazanye itandukaniro mu burezi nk’umurage ku bana b’u Rwanda
ASPEK/ISA yazanye itandukaniro mu burezi nk’umurage ku bana b’u Rwanda
ASPEK/ISA yazanye itandukaniro mu burezi nk’umurage ku bana b’u Rwanda

Comment / Reply From