Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

NESA yatangaje igihe izatangariza amanota y’amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun)

NESA yatangaje igihe izatangariza amanota y’amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun)

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), cyatangaje igihe kizatangariza amanota y’abakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza (Primaire) n’icyiciro rusange (Tronc Commun).

Babinyujije ku rubuga rwa X, NESA yatangaje ko aya manota asoza umwaka 2023/2024 azatangazwa ku wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, saa tanu z’amanywa.

Abasoje amashuri abanza umwaka wa 2023/2024 mu mashuri abanza ni abanyeshuri 202,999 barimo abahungu 91.189 n’abakobwa 111.810, mu gihe mu cyiciro rusange (Tronc Commun) ari 143,842 barimo abakobwa 80,298 n’abahungu 63,546.

Ni mu gihe kandi Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA) cyamaze gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira muri tariki 09 Nzeri 2024.

NESA yatangaje igihe izatangariza amanota y’amashuri abanza n’icyiciro rusange (Tronc Commun)

Comment / Reply From