Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Rwanda: Abana barenga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, hagarukwa ku ruhare rw'ababyeyi

Rwanda: Abana barenga ibihumbi 200 batangiye ibizamini bisoza amashuri abanza, hagarukwa ku ruhare rw'ababyeyi

Kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024, hirya no hino mu Rwanda hatangiye ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza by’umwaka w’amashuri wa 2023/2024, aho biteganijwe ko abanyeshuri 202.999 ari bo bagomba gukora ibi bizamini, Minisitiri w'uburezi, Twagirayezu asaba ababyeyi kubigiramo uruhare.


Ku rwego rw’Igihugu, Minisitiri w’Uburezi, Gaspard Twagirayezu yatangirije ku mugaragaro ibi bizamini bya Leta ku Rwunge rw’Amashuri rwa Gisozi ya Mbere (G.S Gisozi I) ruherereye mu Karere ka Gasabo, aho iyi site yonyine biteganyijwe ko izakoreraho abakandida 465 barimo abahungu 239 n’abakobwa 226; asaba ababyeyi ubufasha mu migendekere yabyo myiza.


Uretse mu bihe by’ibizamini bagomba gufasha abana kudasiba, no kwitabira ibizamini kare, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko no mu bihe bisanzwe ababyeyi baba basababwa uruhare runini mu gufatanya n’abarezi mu myigire y’abana na cyane ko kurerera igihugu biba bisaba ubufatanye bwa bose.


Yongeyeho ati:

“Noneho iyo bije ku kizamini, bijyanye n’uko kiba ari ikintu kiza rimwe mu mwaka, dusaba ababyeyi gufasha abana, ari ugusubira mu masomo, ariko bakabaha n’umwanya wo kuruhuka ngo baze gukora ikizamini biteguye, ariko bakabafasha no kugerera aho bikorerwa ku gihe.”


Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bitandukanye n’ibihe byabanje aho Covid-19 yivanze, abanyeshuri bakamara igihe batiga, kuri iyi nshuro nta kibazo kidasanzwe cyabaye, abana bategurwa neza ku buryo bitezweho umusaruro.


Ati

 “Iyo abantu bakora isuzuma baba bagira ngo harebwe aho bahagaze. Ubwo byose tuzakomeza kubireba no mu musaruro uzavamo, hanyuma ibitaragenze neza tubikosore, ibyagenze neza dukomeze tubishyiremo imbaraga.”


Ku butumwa yageneye abana, uyu muyobozi yabasabye gutuza bagakora ikizamini neza, atangaza ko cyateguwe bigizwemo uruhare n’abarimu babigishije, bityo badakwiriye kugira ubwoba.


Ku bijyanye n’abafite ubumuga butandukanye bagiye gukora, Minisitiri Twagirayezu yavuze ko bose bateguwe bijyanye n’ubumuga bafite; baba abakenera gusoma inyuguti nini, abakenera gusomerwa n’abakenera igihe kinini cyo gukora, avuga ko byose byateguwe ndetse ko hari itsinda ryiteguye gutanga ubufasha ahavuka ikibazo hose.


Ni mu gihe Umunyamabanga wa Leta muri MINEDUC, Irere Claudette, yatangirije ibi bizamini mu Kigo cya GS Institute Filip Simaldone cyo mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi mu mashuri (NESA), Dr. Bahati Bernard we yari mu Karere ka Nyaruguru muri G.S Muhambara, uwa RTB, Eng. Paul Umukunzi yari muri G.S Rusongati yo muri Rubavu, Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki y’Uburezi n’Isesengura muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma yari muri G.S Mayange mu Karere ka Bugesera Dr. Nelson Mbarushimana wa REB we yari ari muri G.S Nyakarenzo mu Karere ka Rusizi, mu gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Ubugenzuzi bw’Ireme ry’Uburezi muri NESA, Kavutse Vianney Augustine we yabitangirije muri G.S Musenyi y’i Nyagatare.


Muri rusange mu gihugu hose ibi bizamini bizakorwa n’abanyeshuri 202.999 barimo abahungu 91.189 n’abakobwa 111.810, bikazakorerwa kuri site 1118 hirya no hino mu gihugu, bisozwe ku wa 10 Nyakanga 2024.


Ni mu gihe umwaka ushize MINEDUC yagaragaje ko abakobwa bakunze gutsindira ku kigero cyo hejuru ugereranyije na basaza babo kuko mu banyeshuri bakoze ibizamini uko bari 201.679, hatsinze 91,09%, muri bo 55,29% bari abakobwa mu gihe 44.71% ari abahungu.

 

Comment / Reply From