Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

MINEDUC imaze gutanga akazi ku bakozi bashya basaga 3500 mu mashuri abanza n’ayisumbuye

MINEDUC imaze gutanga akazi ku bakozi bashya basaga 3500 mu mashuri abanza n’ayisumbuye

Mu gihe hitegurwa itangira y’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa’amashuri 2024/205, Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, yatangaje ko hamaze gutangwa imyanya y’akazi ku barimu n’abayobozi barenga 3500; barimo n’abungirije abayobozi b’amashuri abanza.


Ibi Minisitiri Twagirayezu yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 27 Kanama 2024, ubwo Minisiteri y’Uburezi, MINEDUC yatangazaga amanota y’abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza amashuri abanza n’ibisoza icyiciro rusange, mu mwaka w’amashuri wa 2023/2024.


Ubusanzwe amashuri abanza adafite icyiciro cy’amashuri yisumbuye yagiraga abayobozi bakuru gusa batagira ababungirije; Minisitiri Twagirayezu akavuga ko kugena abazajya babunganira mu mirimo, bizatuma ibyo bakora birushaho kugenda neza.


Ati:

“Ndumva ari ikintu kiza kuko ni ubwa mbere bitangiye kuba mu buryo bungana gutya. Kugeza ubu abayobozi 466 ni bo bamaze kugezwa mu bigo binyuranye hirya no hino mu gihugu, bizafasha abayobozi b’ibigo mu mirimo yabo ya buri munsi.”


Ku rundi ruhande, mu rwego rwo gukomeza kwitegura neza umwaka utaha w’amashuri, Minisiteri y’Uburezi ikomeje gahunda yo gutanga akazi ku barimu bashya; aho hari 754 bamaze gushyirwa mu mashuri y’incuke, 1,506 bashyirwa mu mashuri barimo abarimu basanzwe 1,026 n’abayobozi b’amashuri 14.


Mu mashuri yisumbuye ho abarimu 1,449 bashya ni bo bamaze gushyirwa mu myanya, muri bo harimo abarimu 1,125 mu gihe abandi 87 ari abakora mu buyobozi bw’ishuri n’abandi bayobozi bungirije bashinzwe amasomo n’abashinzwe imyitwarire bagera kuri 237.


Minisitiri w’Uburezi, Twagirayezu Gaspard, akavuga ko ari igikorwa kigikomeje kunozwa kugira ngo abarimu bashyirwe mu myanya hanyuma bazatangire kwigisha mu gihe umwaka w’amashuri uzaba utangiye.


Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri (NESA), giherutse gutangaza ko umwaka w’amashuri wa 2024/2025 uzatangira ku wa 9 Nzeri 2024; aho abanyeshuri biga bacumbikirwa bazatangira gusubira ku mashuri gutangira igihembwe cya mbere guhera tariki 6 kugera ku ya 9 Nzeri 2024.

 

Comment / Reply From