Dark Mode
  • Friday, 20 September 2024

Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa

Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa

Ku wa Mbere tariki 16 Nzeri 2024, Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) ifatanyije na Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) binyuze mu Kigo cy’Igihugu cy’Uburezi (REB); batangije amahugurwa y’abarimu 2949 bigisha isomo ry’amateka mu mashuri yisumbuye, agamije guhuriza hamwe ubumenyi n’impinduka zabaye mu myigishirize y’iryo somo.


Ni amahugurwa biteganyijwe ko azitabirwa n’abarimu b’Amateka baturuka mu gihugu mu byiciro 6, bakazayakorera mu Kigo cy’Igihugu cy’Ubutore cya Nkumba; aho icyiciro cya mbere kigizwe n’abarimu 410 baturuka mu Turere twa Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Rutsiro na Rubavu tw’Intara y’Iburengerazuba, kikazakurikirwa n’ibindi byiciro kugeza ku cya gatandatu kizayasoza tariki 14 Ukwakira 2024.


Bamwe mu barimu bitabiriye aya mahugurwa bemeza ko ari umwanya mwiza wo guhaha no guhuza ubumenyi kandi ko biteguye kwigisha neza amateka y’Igihugu no kwigisha aya Jenoside yakorewe Abatutsi nta zindi mbogamizi bafite.


Uwitwa Emmanuel Philemon Ndagijimana wigisha mu Karere ka Rutsiro, yagize ati:

"Ikintu cy’ingenzi twiteze ni ukugira ubumenyi mu guhangana n’imbogamizi twahuraga nazo mu kwigisha amateka cyane cyane aya Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko akenshi kubera amateka y’iki gihugu yagize ingaruka ku Banyarwanda twese. Byatumaga rero bamwe mu barimu batinya ntibisanzure mu gihe bari kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Aya mahugurwa rero azadufasha kubona ubushobozi n’ububasha bwo kumva ko tugomba kwigirira icyizere tukirekura tukigisha amateka uko ari ndetse tugasubiza na bimwe mu bibazo twajyaga duhura nabyo tubikesha ubu bumenyi."


Nyirangirababyeyi Jacqueline wo muri Nyamasheke, we yavuze ko nawe bayitezeho byinshi kuko hari abageraga ku isomo ry’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagataruka; bityo kubera urwego bagezeho rwa gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge bagiye gusobanukirwa neza uburyo bwo kwigisha neza kandi bagatanga ibyo bakagombye gutanga byose ku bana ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.


Uretse ibi aba barimu bavuga, hanagaragaye abageraga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagahitamo kwifata kubera ingaruka bamwe muri bo bahuriyemo nazo, kwanga ko habaho impaka cyane cyane mu bana baba bari kuyiga, hari no kwirinda ko bakora ibyaha bihanwa n’amategeko y’u Rwanda, kimwe no kuba abana hari ibyo bigishijwe mu miryango yabo cyangwa barabisomye mu baba bagamije kubayobya, akenshi bifashisha imbuga nkoranyambaga ari yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe ngo izo mbogamizi zose zikurweho.


Atangiza aya mahugurwa, Umunyamabanga Uhoraho muri MINUBUMWE, Eric Uwitonze Mahoro yashimangiye izo mbogamizi, avuga ko zigiye gukurwaho kuko zagaragajwe kandi zikigwaho.


Yagize ati:

"Ibyuho byo byari bihari mu myigishirize y’amateka. Icya mbere hari n’abatinyaga kuyavuga kuko n’abarimu ni abantu bafite uko yabagizeho ingaruka, yagera kuri ya nyigisho ntiyigirire icyizere gihagije cyo gufungura ikiganiro n’abanyeshuri bijyanye n’ingaruka amateka yamugizeho."


Yongeyeho ati:

“Kimwe mu byo turi buganire ni ukurenga ibikomere cyangwa ingaruka ziri ku muntu ku giti cye kubera amateka ndetse no gutinyuka gusembura ibiganiro bijyanye n’amateka cyane cyane amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi."


PS Mahoro yakomeje avuga ko nta mwrimu ukwiye kwigisha yikanga amategeko kuko afite uko ahana ibyaha busobanutse, bityo ntaho bikwiye guhuriza n’uburezi.


Ni mu gihe Umuyobozi Mukuru wa REB, Dr. Nelson Mbarushimana, avuga ko abarimu bagiye guhugurwa basanzwe mu burezi kandi basanzwe bigisha n’amateka, ariko ko bizabafasha kumenya uburyo bigishamo amateka bitabangamye, babohotse kuko amateka ari umusingi kugira ngo yigishwe neza n’abana barusheho kuyamenya kandi banabaze n’ibibazo bitandukanye banamenye amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi bayirinde bamenye icyayiteye, bamenye no kuyikumira.


Muri Mata 2024, ni bwo Ubuyobozi bwa REB, bwatangaje ko guhera mu mwaka w’amashuri wa 2024/2025, hazatangira gukoreshwa integanyanyigisho y’amateka nshya irimo amasomo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi agenewe abana kuva mu mashuri y’incuke n’umwaka wa mbere w’amashuri abanza kuzamura ari nayo agiye gutangira kwigishwa.

 

Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa
Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa
Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa
Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa
Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa
Rwanda: Abarimu basaga 2900 bigisha amateka batangiye guhugurwa

Comment / Reply From