Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

MINEDUC yakomoreye ababyeyi bashaka gusura abanyeshuri bacumbikirwa

MINEDUC yakomoreye ababyeyi bashaka gusura abanyeshuri bacumbikirwa

Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Ukwakira 2024, Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ko gahunda yo gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri byasubukuwe, ni nyuma yo guhagarikwa kubera icyorezo cya Marburg.


Ibi MINEDUC yabitangaje nyuma y’aho tariki ya 2 Ukwakira 2024 yahagaritse gahunda zo gusura abanyeshuri biga bacumbikirwa ku mashuri mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Marburg.


Mu itangazo yanyujije ku rubuga rwayo rwa X, MINEDUC yavuze ko gusubukura iyi gahunda hashingiwe ku makuru atangazwa na Minisiteri y’Ubuzima ku bijyanye na virusi ya Marburg mu Rwanda.
Iri tangazo rikomeza rigira riti:


“-Gusura abanyeshuri bacumbikirwa ku mashuri bisubukuwe hagendewe kuri gahunda yashyizweho n’ibigo by’amashuri bigamo.
-Imikino ihuza ibigo by’amashuri n’ibindi bikorwa byari byarasubitswe byemerewe gusubukurwa, hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda virusi ya Marburg.
-Uretse igihe byaba bisabwe na Minisiteri y’Ubuzima, ibigo by’amashuri ntibyemerewe gufata icyemezo cyihariye cyo gukoresha abanyeshuri babyigamo ibizamini byo kwa muganga.”


Minisiteri y’Uburezi kandi yasabye abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abanyeshuri gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda virus ya Marburg, by’umwihariko himakazwa umuco w’isuku wo gukaraba intoki kenshi kandi neza.


Aya mabwiriza asohotse nyuma y’aho Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko ku wa Kane tariki 24 Ukwakira 2024 habonetse undi muntu umwe wanduye icyorezo cya Marburg, akaba yabonetse nyuma y’ibipimo byafashwe aho umurwayi wa mbere yanduriye.


Kugeza ubu mu bipimo 5074, abantu 64 bamaze kwandura icyorezo cya Marburg, barimo batatu barimo kuvurwa na 46 bagikize, ni mu gihe kimaze guhitana abagera kuri 15.

 

 

MINEDUC yakomoreye ababyeyi bashaka gusura abanyeshuri bacumbikirwa

Comment / Reply From