Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa

Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa

Kuri uyu wa Mbere tariki 22 Gicurasi 2023, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Musabyimana Jean Claude, yagaragarije Abadepite ingamba iyi Minisiteri ifite mu gukemura ibibazo bikigaragara mu irangizwa ry'imanza za Gacaca n'izindi zisanzwe.


Ni ikiganiro Minisitiri Musabyimana yagiranye n’Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu.


Ku bijyanye n'imanza za Gacaca, hagaragajwe zimwe mu mbogamizi zituma zitarangizwa zirimo abakoze Jenoside bahisha imitungo yabo kugira ngo batishyura ibyo bangije, ndetse n'abahamwe n’ibyaha bya Jenoside bakihishahisha bakaba bataragezwa imbere y'ubutabera.


Minisitiri Musabyimana Jean Claude avuga ko n’ubwo hari imbogamizi zadindije irangizwa ry'imanza, ku rundi ruhande hari ingamba zafashwe.


Ati:

 

"Zimwe mu ngamba dufite zirimo gushishikarikaza abahamwe n’ibyaha badafite ubushobozi, gukora imirimo y’amaboko igahabwa agaciro k’ubwishyu; gukomeza gushyira imbaraga muri gahunda y’ubumwe n’ubwiyunge abishyuzwa bagasaba imbabazi abo bahemukiye."


Yakomeje agira ati:

 

"Dukomeza kandi gukorana n’izindi nzego nk’ikigo cy’Ubutaka, Ubugenzacyaha na Polisi ngo hamenyekane ahahishwe imitungo; bigatuma dukurikirana ko hari umutungo basize mu Rwanda ukishyurwa abo bahemukiye; tukanakorana n’inzego bireba ngo abahemutse batabwe muri yombi bishyure ibyo bangije."


Minisitiri Musabyimana yavuze kandi ko ku bufatanye na Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’inshingano mboneragihugu (MINUBUMWE), abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bashishikarizwa gukomeza urugendo batangiye rwo gutanga imbabazi, bikaba bituma hari imanza zirangizwa kubera izo mbabazi ziba zatanzwe.


Ni mu gihe ku byerekeranye n'imanza zisanzwe, Minisitiri Musabyimana yasobanuye ko hakiri icyuho cy'abakozi mu Turere tumwe na tumwe, aho kuba bagifite abakozi bakorera ku masezerano bituma batarangiza imanza, n'imyumvire y'abaturage batemera ibyemezo bifatwa n’inkiko.


Abadepite bagize Komisiyo ya Politiki, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore mu Iterambere ry'Igihugu, basabye inzego zifite aho zihuriye no kurangiza imanza zirushaho gukorana mu kwihutira kumenya neza imanza zikwiye kurangizwa, banasaba kandi gushyiraho uburyo abantu bafite imanza bakurikiranwa mu rwego rwo kwihutisha kurangiza imanza.


Kugeza ubu imanza za Gacaca zitararangizwa zigera ku 4,326 mu manza 41,464; mu gihe imanza zisanzwe zitararangizwa ari 3,665 mu manza 6,123 ziri muri sisiteme y’Inkiko.

 

Amwe mu mafoto:

Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa
Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa
Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa
Rwanda: Abadepite basabye Minisitiri Musabyimana kwihutira kurangiza imanza zitararangizwa

Comment / Reply From