Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Twagirayezu wari wagizwe umwere ku byaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20

Twagirayezu wari wagizwe umwere ku byaha bya Jenoside, yakatiwe gufungwa imyaka 20

Kuri uyu wa Gatatu tariki 31 Nyakanga 2024, Urukiko rw’Ubujurire rw’u Rwanda rwatangaje ko Wenceslas Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994; rumukatira gufungwa imyaka 20.


Ni nyuma y’aho mu 2018, Twagirayezu yoherejwe na Denamrk aho yafatiwe, ngo akurikiranwe n’inkiko z’u Rwanda ku byaha yashinjwaga by'uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, aho ibyo byaha yabikoreye ahantu harindwi hatandukanye mu cyahoze ari Perefegitura ya Gisenyi; harimo ahahoze Kaminuza ya Mudende, kuri Kiliziya gatorika ya Busasama, ahitwaga Komine Rouge n'ahandi...


Twagirayezu wari umwarimu mu gihe cya Jenoside, yaburanye ahakana ibyaha bya Jenoside bavugaga ko yakoreye ku Gisenyi, aho yavugaga ko atari mu Rwanda ahubwo yari mu cyahoze ari Zaïre (Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo y’ubu) igihe Jenoside yabaga.


Mu muri Mutarama 2024, Twagirayezu w’imyaka 56 yari yagizwe umwere ku byaha yaregwaga; ni mu mwanzuro w'urubanza rwamaze imyaka itandatu rucibwa n’Urukiko Rukuru, aho rwavuze ko nta bimenyetso bifatika Ubushinjacyaha bwagaragaje bivuguruza ibyo Twagirayezu yatanze yemeza ko mu ntangiriro za Jenoside atari mu Rwanda.


Ni mu gihe mu byo Urukiko rw’Ubujurire rwashingiyeho rumuhamya ibyaha uyu munsi, rwavuze ko kujya hanze y’igihugu bigaragazwa n’impapuro zemewe zitangwa n’inzego zishinzwe abainjira n’abasoka nk’igihamya ntakuka ko umuntu yasohotse mu gihugu, kandi ko izo mpampuro ntazo agaragaza.


Umucamanza yatangaje ko ubujurire bw’Ubushinjacyaha bufite ishingiro, maze avuga ko Twagirayezu ahamwa n’ibyaha bya Jenoside nk’icyaha cyibasiye inyoko muntu, amukatira gufungwa imyaka 20.


Nyuma y’uyu mwanzuro, abashinzwe kubahiriza amategeko bahise batangira ibikorwa byo gusubiza Twagirayezu muri gereza, dore ko yari amaze amezi hafi arindwi adafunze kuva muri Mutarama ubwo yagirwaga umwere.


Mu nkiko z'inshinjabyaha, Urukiko rw'Ubujurire nirwo rwa nyuma ruca imanza; gusa uwakatiwe kuri uru rwego ashobora kuregera akarengane k'Urwego rw'Umuvunyi.

 

Comment / Reply From