Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Me Ibambe Jean Paul wareze Leta y’u Rwanda, aritegura kuburana nayo!

Me Ibambe Jean Paul wareze Leta y’u Rwanda, aritegura kuburana nayo!

Umunyamategeko wamenyekanye cyane mu manza ziregwamo abanyamakuru mu Rwanda, Me Ibambe Jean Paul yareze Leta y’u Rwanda, agaragaza ko ingingo ya 39 y’itegeko ryerekeye gukumira no guhana ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga inyuranyije n’Itegeko Nshinga; kuko ibuza abantu ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.


Me Ibambe watanze ikirego mu Rukiko rw’Ikirenga muri Werurwe 2024, ategereje ko urubanza ruhabwa itariki ngo ruburanishwe.


Ingingo ya 39 yaregeye ivuga ko ‘Umuntu wese, ubizi, wifashishije mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa atangaza amakuru y’ibihuha ashobora guteza ubwoba, imvururu cyangwa ihohotera muri rubanda cyangwa ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere, aba akoze icyaha.’


‘Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu ariko kitarenze imyaka itanu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW).’


Me Ibambe yabwiye Igihe dukesha iyi nkuru ko yahisemo gutanga ikirego kuko iyi ngingo ibangamira ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo ku bantu bose.


Yagize ati:

“Inyuranyije n’Itegeko Nshinga mu ngingo yaryo ya 38 kubera ko ifata nk’icyaha gutangaza amakuru y’ibihuha ngo no mu gihe ayo makuru ‘ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere’ ibi kubifata nk’icyaha ni ukubangamira ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo buteganywa mu itegeko nshinga."


Yakomeje avuga ko iyi ngingo igaragara nk’aho ari uguhana gusebanya mu buryo bw’impanabyaha mu gihe gusebanya bitakagombye gufatwa nk’icyaha ahubwo byakurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano, kugira ngo abantu batananirwa gutanga ibitekerezo byabo, bakitangira batinya ko iri tegeko ryabafungisha.


Ingingo ya 38 y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’ u Rwanda ivuga ko ‘Ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru buremewe kandi bwubahirizwa na Leta.’


Agaka ka kabiri kavuga ko ‘Ubwisanzure bwo kugaragaza ibitekerezo n’ubwo guhabwa amakuru ntibugomba kubangamira ituze rusange rya rubanda n’imyifatire mbonezabupfura, ukurengera urubyiruko n’abana, n’uburenganzira bw’umwenegihugu bwo kugira icyubahiro n’agaciro, ubwo kutagira uwivanga mu mibereho ye bwite n’iy’umuryango we.’


Mu kirego Me Ibambe yatanze kandi yavuze ko yifashishije n’ibyashimangiwe mu rubanza N°RS/INCONST/SPEC 00002/2018/SC rwaciwe n’Urukiko rw’Ikirenga mu Rwanda, ku wa 24/04/2019 haburana Mugisha Richard na Leta y’u Rwanda, aho Urukiko rw’Ikirenga rwanzuye guhana ibikorwa byo gusebanya mu ruhame nk’ibyaha binyuranyije n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda.


Me Ibambe ati:

“Guhana nk’icyaha gutangaza amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere bibangamiye ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo kubera ko harimo kurengera cyane mu gihe ikigamijwe mu guhana bisa nk’aho byaba ari ukurengera izina ry’umuntu ku giti cye aho kuba inyungu rusange. Kwita icyaha rero uwatangaje amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere gusa, nta ngaruka nyir’izina zigaragazwa byagira kuri sosiyete cyangwa rubanda muri rusange. Bipyinagaza uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo no kwisanzura mu kugaragaza ibitekerezo abantu bafite.”


Me Jean Paul Ibambe wanabaye umunyamakuru n’umunyamategeko w’Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura mu Rwanda (RMC), ahamya ko amakuru ashobora gutuma umuntu atakarizwa icyizere ari igisobanuro cyo gusebanya mu ruhame.


Politiki y’Itangazamakuru yo mu 2011 igaragaza ko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kuvana icyaha cyo gusebanya mu mu ruhame ku rutonde rw’ibyaha, ahubwo bikazajya bikurikiranwa mu buryo bw’imbonezamubano hagamijwe kwirinda kuniga ubureganzira bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru.


Muri Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwahabwaga ibyifuzonama mu isuzuma mpuzamahanga ngarukagihe (Universal Periodic Review-UPR) rya gatatu ku burenganzira bwa muntu, rwemeye gushyira mu bikorwa imyanzuro rwahawe n’ibindi bihugu irimo iyo guhindura amategeko kugira ngo uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo burusheho kubahirizwa mu gihugu.


Ni mu gihe amasezerano mpuzamahanga y’uburenganzira bwa muntu mu by’imbereho rusange na politiki (ICCPR) u Rwanda rwashyizeho umukono mu 1975 mu ngingo ya 19, ateganya uburenganzira busesuye bwo gutanga ibitekerezo.

 

Comment / Reply From