Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

RIB yerekanye ‘Abameni’ 45 bacucuraga abaturage, ibasaba kugira amakenga

RIB yerekanye ‘Abameni’ 45 bacucuraga abaturage, ibasaba kugira amakenga

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 9 Nzeri 2024, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), rufatanyije na Polisi y’u Rwanda, berekanye agatsiko k’abajura 45 biyita ‘Abameni’, bibaga bakoresheje ubushukanyi kuri telefoni, abaturage basabwa kugira amakenga.


Abafashwe bakoreraga mu turere dutandukanye tw’igihugu, aho bakoreshaga amayeri arimo koherereza ubutumwa bugufi abantu babasaba kohereza amafaranga kuri numero runaka, cyangwa bakabasaba gukanda imibare itandukanye bikarangira bahinduye umubare w’ibanga cyangwa bohereje amafaranga.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B Thierry, avuga ko babaruye bagasanga amafaranga yari amaze kuriganywa abaturage arenga Miliyoni Frw 400.


Ati:

“Aba bantu bari bamaze kwiba amafaranga agera kuri Miliyoni Frw 450 kandi twasanze abo mu miryango yabo baba babakingiye ikibaba, badashaka gukorana natwe ngo badufashe mu gukurikirana abo bantu”.

 

Yasabye Abaturarwanda kugira amakenga igihe babonye ubutumwa, cyangwa guhamagarwa kuri telefone basabwa kohereza amafaranga cyangwa kugira ibindi bakora bidasobanutse.


Dr Murangira ati:

“Nihagira umuntu utazi uguhamagara agusaba gukanda imibare runaka kuri telefone yawe wibikora.”


Yakomeje aburira abishora mu bujura nk’ubu ko hamwe n’izindi nzego bafatanyije batazahwema kubakurikirana, kugira ngo bahanwe nk’uko amategeko abiteganya.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kugenzura serivisi z’ikoranabuhanga muri RURA, Charles Gahungu, yasabye abakoresha telefone kwitwararika, bakirinda gutiza simukadi zibabaruweho, kuko zishobora gukoreshwa mu bikorwa by’ubujura cyangwa mu bindi byaha.


Kugeza ubu abafatiwe muri ibi byaha bafungiye kuri sitasiyo zitandukanye za RIB, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

 

RIB yerekanye ‘Abameni’ 45 bacucuraga abaturage, ibasaba kugira amakenga

Comment / Reply From