Musonera Germain wari mu muryango winjira mu Nteko yatawe muri yombi!
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, rwatangaje ko rwafunze Musonera Germain (Jerimani), wari ugiye kuba Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko, kubera ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi akekwaho.
RIB itangaza ko Musonera akekwaho ibyaha bikomeye bituma akurikiranwa afunzwe, birimo ibyo yakoreye mu yahoze ari Komini Nyabikenke, ubu ni mu Murenge wa Kiyumba aho bivugwa ko yabaga kuri bariyeri y’Interahamwe kandi yari n’umuyobozi ushinzwe urubyiruko muri iyo Komini.
Hari kandi abavuga ko Musonera Germain yari anatunze imbunda yahawe ubwo ikitwa batayo Ndiza cyavukaga, gitangijwe n’uwari Minisitiri w’Intebe wa Leta yiyise iy’Abatabazi Jean Kambanda, kandi imbunda Musonera yari atunze ariho yayiherewe.
Musonera Germain ashinjwa n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu Murenge wa Kiyumba ahahoze ari Komini Nyabikenke, kuba yaragize uruhare mu rupfu rwa Kayihura Jean Marie Vianney se wa Munganyende Jeanette, wishwe ahururijwe n’uyu Musonera ubwo yari yinjiye mu kabari ke ashaka kugura icyo kunywa mbere yo kumwica.
Icyo gihe Musonera wari ushinzwe urubyiruko muri Komini Nyabinke, ari nawe warimo acuruza mu ishyirahwme ryari ryarashinzwe n’abari abakozi ba Komini Nyabikenke, ngo yahuruje igitero cy’Interahamwe, maze Kayihura wari uje kuhagura icyo kunywa ajyanwa kwicirwa ku cyobo cya Kanyanza, bamaze kumushinyagurira no kumwambura.
Amakuru avuga ko Musonera yatawe muri yombi ku wa 21 Kanama 2024; ni nyuma y’aho RIB ngo yakiriye ikirego tariki ya 19 Nyakanga 2024 gishinja Musonera kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ihita itangira iperereza.
RIB itangaza ko Musonera afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kicukiro mu gihe iperereza rikomeje, aho dosiye ye irimo gutunganywa ngo ishyikirizwe ubushinjacyaha, ni mu gihe uyu mugabo w’imyaka 59 wari wiyamamaje kuba Umudepite ku rutonde rwatanzwe na FPR-Inkotanyi, yakuwe ku rutonde habura amasaha make ngo bage kurahira.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!