Nyanza: Bampire akurikiranyweho kwihekura Imana igakinga akaboko
Mu karere ka Nyanza haravugwa umugore witwa Bampire Deborah wari usanganywe abandi bana akurikiranweho gukuramo inda, akajugunya umwana mu ishyamba, ku bw’amahirwe agasangwa agihumeka.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza mu Murenge wa Busoro mu Kagari ka Kimirama mu Mudugudu wa Kimirima; aho Umuseke dukesha iyi nkuru utangaza ko wamenye amakuru y’umugore witwa Bampire Deborah w’imyaka 34 yagerageje kwihekura akoresheje imiti agakuramo inda bikekwa ko yari ifite amezi 8, arangije ajugunya umwana mu mwobo uri mu ishyamba.
Byamenyekanye ubwo umugabo bari barashakanye mu buryo butemewe n’amategeko ariko muri iyi minsi batari bakibana, yamubazaga amakuru y’inda yari atwite, niko kumubwira ko umwana yamubyaye akamuta.
Bikekwa ko byabaye kuwa 26 Kanama 2024 ahagana saa kumi n’imwe za mu gitondo, ariko amakuru agatinda gutangwa kuko nyiri gukekwaho icyaha yari yicecekeye.
Ku bw’amahirwe umwana yakuwemo agihumeka akaba yajyanwe kwa muganga kugira ngo yitabweho, mu gihe Bampire yahise atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Busasamana.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!