Kigali: Herekanwe abagabo batandatu bakekwaho kwiba imodoka n’amayeri bakoreshaga, zisubizwa ba nyirazo
Kuri uyu wa Kabiri tariki 17 Nzeri 2024, Urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwerekanye abantu batandatu bakekwaho kwiba imodoka babanje kuzikodesha, hagaragazwa amayeri bakoreshaga, ubundi zisubizwa banyirazo.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yavuze ko imodoka zibwe nyuma yo kuzikodesha barangiza bagacurisha ibyangobwa bakabiha n’imyirondoro y’abo, kugira ngo babone uko bazigurisha; aho abakekwaho ubu bujura bafashwe bamaze kugurisha imodoka enye(4) z’abantu batandukanye.
Dr Murangira yavuze ko mu bihe bitandukanye RIB yakiriye ibirego by’abibwe imodoka, anavuga ko imodoka zari zibwe zasubijwe banyirazo.
Yakomeje agira ati:
“Abafashwe bose bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye guhera mu kwezi kwa Kanama 2024, bakaba barakoreye ibi byaha mu Mujyi wa Kigali. Imodoka bazigurishaga mu Turere dutandukanye, nka Nyamagabe, Kayonza, Gicumbi.”
RIB yatangaje ko abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamirambo n’iya Nyarugenge, kandi ko dosiye zabo zakozwe zikoherezwa mu Bushinjacyaha tariki ya 6 Nzeri 2024, kugira ngo buziregere Urukiko.
Avuga ku buryo bakoreshaga, Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira, yavuze ko iperereza ryagaragaje ko iri tsinda ryagiranaga amasezerano y’ubukode bw’imodoka naba nyirazo, bagahita bakora ibyangombwa bihimbano byazo bakazigurisha.
Ati:
“Babanzaga gushaka amakuru y’imodoka bashaka kwiba, na nyirayo, hanyuma bakajya kuyishakira umukiriya batarayiba, bamara kumvikana bagahita bajya gukodesha ya modoka bagahita bayigurisha.”
Akomeza agira ati:
“Bahimba ibyangombwa nk’indangamuntu cyangwa ibiranga ikinyabiziga (Carte Jaune) bakabisanisha n’indangamuntu yacuzwe y’ugurisha kuko uwagurishije none, si we ugurisha ejo.”
Icyakoze RIB ivuga ko abenshi mu baguze babaga batazi ko baguze imodoka n’umuntu utari nyirayo, kuko yabimenyaga ahamagawe n’umugenzacyaha.
Umuvugizi wa RIB asaba abakodesha imodoka kugira amakenga bityo bakajya bakodesha abantu bazi neza imyirondoro yabo kandi bazi n’aho bataha; ikanasaba abagura imodoka bumva ko batomboye iza make kwitonda bakagira amakenga, kuko bishobora kubatera igihombo.
Ibyaha bakurikiranyweho n’ibihano byabyo biramutse bibahamye:
Abafashwe bakurikiranyweho ibyaha birimo gushyiraho umutwe w’abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba no guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano.
Ingingo ya 224 ivuga ko umuntu wese urema umutwe ugamije kugirira nabi abantu cyangwa ibyabo, hatitawe ku mubare w’abawugize cyangwa igihe uzamara, ufasha kuwushyiraho, aba akoze icyaha.
Icyaha cyo gushyiraho umutwe w’abagizi na nabi cyangwa kuwujyamo kiramutse kibahamwe, bahanishwa ingingo 224 y’itegeko No68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; aho bahanishwa igifungo kuva ku myaka 7 ariko kitarenze imyaka 10.
Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa; kibahamye bahanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenze miliyoni 5,000,000 FRW.
Ni mu gihe icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano ari icyaha giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange; ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze imyaka 7 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa
kimwe gusa muri ibyo bihano.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!