Dark Mode
  • Wednesday, 15 May 2024

RIB yataye muri yombi umwe mu Barimu ba Kaminuza y’u Rwanda

RIB yataye muri yombi umwe mu Barimu ba Kaminuza y’u Rwanda

Urwego rw’Ubugenzacyaha (Rwanda Investigations Bureau-RIB), rwatangaje ko rwafunze umwarimu wigisha muri Kaminuza y’u Rwanda, ishami rya Huye, akekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe no gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya byiyongera ku bushoreke.


Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yemereye Igihe ko uyu mugabo afunzwe, aho yafashwe ku wa Gatandatu tariki 06 Gicurasi 2023.


Avuga icyo afungiwe, Dr Murangira yagize ati:

 

"Arakekwaho guhoza ku nkeke uwo bashyingiranwe, gukoresha umutungo w’urugo mu buryo bw’uburiganya ndetse n’ubushoreke."


Yakomeje agira ati:

 

"RIB iributsa abaturarwanda ko gukoresha umutungo ku buryo butumvikanyweho hagati y’abashakanye ndetse n’ubushoreke ari ibyaha bihanwa n’amategeko. Ntabwo RIB izihanganira uwo ariwe wese ukora ibyaha nkibi. Ntabwo bikwiye guhoza ku nkeke uwo mwashyingiranwe, biragayitse rwose. Umuntu wese ukora ibi byaha ntabwo amategeko azamwihanganira kuko usanga ibyaha nk’ibi bigira ingaruka ku bana."


Ni mu gihe hari amakuru avuga ko muri Mutarama uyu mwaka wa 2023, uyu mugabo yigeze nanone gufungirwa ibi byaha birimo ko yakubitaga umugore we ndetse no gusesagura umutugo w’urugo.


Uwafashwe ubu afungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Ngoma mu Karere ka Huye, mu gihe hari gutunganywa dosiye ye kugira ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.


Ibi byaha uko ari bitatu bihanishwa ibihano bitandukanye birimo igifungo cyo kuva ku mezi atatu kugeza ku myaka ibiri.

 

Comment / Reply From