Dark Mode
  • Friday, 19 April 2024

RDDP yagaragaje ibyo yakoze mu Karere ka Gatsibo kuva mu 2020, inagaragaza imbogamizi

RDDP yagaragaje ibyo yakoze mu Karere ka Gatsibo kuva mu 2020, inagaragaza imbogamizi

Kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Mata 2020, mu cyumba cy'Inama cy'Akarere ka Gatsibo habereye inama ireba ku iterambere ry'ubworozi binyuze mu bikorwa by’Umushinga ugamije guteza imbere ubworozi (Rwanda Dairy Development Project-RDDP) umaze kugeza ku borozi bo mu Karere ka Gatsibo kuva mu mwaka 2020 kugeza ubu, ndetse n'imbogamizi.

Ni inama yitabiriwe inayoborwa n'Umuyobozi w'Akarere wungirije ushinzwe iterambere ry'Ubukungu, Sekanyange Jea Leonard, ari kumwe na Dr Ngarambe Micheal ushinzwe guteza imbere amakoperative y'aborozi mu mushinga RDDP, ndetse n’abaorozi batandukanye bo muri aka Karere.

Mu byagaragajwe bimaze gukorwa, harimo kubaka Nayikondo 10 zikoresha imirasire y’izuba, ubwogero 5 bw’inka mu mirenge ya Rwimbogo (4) na Kabarore (1), imishinga 19 y’amatsinda y’aborozi ifite agaciro ka 11,508,480 Frw yakoreshejwe hagurwa ibicuba 321 n’ibindi bikoresho byifashishwa n’aborozi, imishinga ibiri yo kubaka amadamu(damsheets) ifite agaciro ka 8,624,800 Frw, imishinga 3 yo kugura imashini zihinga zikanazinga ubwatsi (Baler machines) zatwaye 235,500,000 Frw, gusa uyu ukaba ukomeje gushyirwa mu bikorwa.

Hari kandi umushinga wo kugura imodoka itwara amata ikanavoma amazi mu gihe cy’icyanda (izuba) watwaye 14,000,000 Frw, ukaba ukorerwa muri Rwimbogo Dairy Cooperative ukaba unakomeje utararangira, RDDP kandi irimo gufasha aborozi kubona Nyonganyonga kuri nkunganire ya 60%, igikorwa nacyo kirimo kugenda neza.

Mu bindi byakozwe harimo guhugura abafashamyumvire ku guhinga ubwatsi b’amatungo no kugaburira inka indyo yuzuye, kurwanya ifumbi y’inka n’izindi ndwara z’amatungo, gukusanya no kugira isuku y’amata, kwizigamira no kugurizanya ndetse n’ubwuzuzanye mu muryango.

Ni mu gihe kandi hahinzwe Hegitari zigera kuri 700 z’ubwatsi bw’amatungo binyuze mu nkunga ya RDDP no kwitura binyuze mu matsinda y’aborozi, hanahugurwa abatubuzi 20 b’ubwatsi bw’amatungo, banafashwa gushinga Kompanyi yitwa Gatsibo Forage Seeds Multipliers Group(GFSMG), aho ubu imbuto y’ubwatsi igurwa binyuze muri iyi Kompanyi.

Hari imbogamizi zikiboneka muri uyu mushinga wa RDDP

Muri iyi nama kandi hari ibyagaragajwe nk’imbogamizi, harimo nko kuba hari bimwe mu bikorwa byatewe inkunga bidakoreshwa, RDDP igasaba uruhare rw’abagenerwabikorwa n’abayobozi b’ibanze mu ikoreshwa ryabyo, ubumenyi bucye bw’amatsinda y’aborozi ku gukoresha bimwe mu bikoresho bahawe, kimwe n’imishinga itatu itarabona ibikoresho.

Ni mu gihe kandi hari ibikorwa biyemeje gushyiramo imbaraga birimo nko gufasha aborozi kongera umukamo mu bwiza no bwinshi; bafashwa gufata amazi mu nzuri no mu ngo zabo, kongera imbuto z’ubwatsi bw’amatungo binyuze mu mushinga wa RDDP no mu matsinda y’aborozi, ndetse no gufasha aborozi kubona ibikoresho birimo imashini zihinga zikazinga ubwatsi, ibiraro bya kijyambere, hangari zo guhunikamo ubwatsi, kubafasha kubona ibikoresho bigezweho byo kuboza isuku y’amata no gutanga amahugurwa n’ibikoresho ku bakozi bashinzwe ubworozi.

Rwanda Dairy Development Project-RDDP, ni umushinga w’imyaka itandatu (2017-2023) wa Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI), ukorera mu Kigo cy’igihugu cy’ubuhinzi (RAB), ukaba uterwa inkunga n’Ikigega mpuzamahanga cyita ku iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi, aho ugamije guteza imbere ubworozi bw’inka zitanga umukamo.

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama ndetse n'agaragaza ibyagezweho muri uyu mushinga wa RDDP:

Comment / Reply From