Dark Mode
  • Thursday, 25 April 2024

Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri biga mu kigo cy’ishuri cya GS Indangamirwa giherereye mu Karere ka Nyagatare basabwe gukunda ishuri, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, no guharanira kubaka ejo heza bakosora ibitaragenze neza mu bihe byahise.

Ibi ni bimwe mu byagarutsweho ubwo ku wa Gatanu tariki 12 Gicurasi 2023, ubwo muri iri shuri rya GS Indangamirwa riherereye mu Mudugudu wo Kumusaraba, Akagari ka Gakoma, Umurenge wa Mimuri mu Karere ka Nyagatare, haberega igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 29 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Ni igikorwa cyitabiriwe n’abashyitsi mu nzego zitandukanye barangajwe imbere n’Umugenzuzi mukuru w’uburezi mu Murenge wa Mimuri, Bwana Habimana Jean Pierre, hatangwa ibiganiro birimo icyavugaga ku mateka yaranze u Rwanda mbere, mu gihe na nyuma ya Jenoside, aho insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti: "Twibuke twiyubaka".

Bifashishije ibihangano bitandukanye birimo imivugo, indirimbo n’ikinamico ngufi, abanyeshuri n’abarezi b’iri shuri batanze ubutumwa buhamagarira abantu Kwibuka biyubaka, kandi bakarwanya ikintu cyose cyatuma Jenoside yongera kuba ukundi haba mu Rwanda n’ahandi hose ku Isi.

Mu buhamya bwa Mukamana Felicite warokotse Jenoside, bwibanze ku mateka y’ubuzima bushaririye yanyuzemo, aho yavuze ko yapfuye inshuro ebyiri azuka, ibintu kuri we ashimira Imana n’ingabo za FPR Inkotanyi zarwanye urugamba rwarokoye benshi, banagarura ubumwe bw’Abanyarwanda nyuma y’icuraburindi.

Mukamana ufite ibikomere byinshi yatewe na Jenoside, avuga ko kuri ubu akomeje kwiyubaka buhoro buhoro bitewe n’ubutumwa bw’ihumure ahabwa n’abanyarwanda, harimo n’ababanyeshuri n’abarezi ba GS Indangamirwa, anaboneraho gushimira ubuyobozi bw’iri shuri bwifatanyije na we kwibuka abe bazize uko baremwe.

Muri iki gikorwa kandi Mukamana Felicite yaremewe ibitunga umubiri n’ibahasha irimo ubundi butumwa bukomeza gutuma yiyubaka no kumwomora ibikomere yasigiwe na Jenoside, aho yatumye abura abe n’ubuzima bwe bukahatesekera; atangaza ko yishimiye ibyo yagenewe.

Umuyoboziwa IBUKA mu Murenge wa Mimuri, Madamu Barakagwira Marie Louise, yasabye abanyeshuri kurwanya abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu buryo ubwo aribwo bwose burimo n’ikoranabuhanga, anabahamagarira kurangwa no kumvira birinda urwango n’imyitwarire itari myiza.

Ni mu gihe Umuyobozi w'iri shuri rya GS Indangamirwa, Semukondo Merci, yavuze ko igikorwa nk'iki ari ngarukamwaka, kandi kikaba gifasha abana n'abarezi kurushaho gusobanukirwa amateka mabi yaranze igihugu, kugira ngo bakomeze gutozwa indangagaciro z'ubunyarwanda ku buryo ntawakwemera kwijandika mu nzangano, ahubwo hakimikwa urukundo.

Semukondo kandi yavuze ko kwigisha amateka abakiri bato binatuma barushaho guharanira kubaka ejo heza bakosora ibitaragenze neza ku hahise.

Mu butumwa bw’Umugenzuzi mukuru w’uburezi mu murenge wa Mimuri, Bwana Habimana Jean Pierre, wari umushyitsi mukuru, yasabye abanyeshuri gukunda kwiga no kwirinda amacakubiri, baharanira ko igihugu cyabo gikomeza kwiyubaka mu iterambere bihereye mu mashuri yabo; anavuga ko inzego z’umutekano zizakomeza kubungabunga umutekano w’abanyarwanda, zirwanya ipfobya n’ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anasaba ko hajya hatangwa amakuru ku wagaragayeho ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ikigo cy’ishuri cya GS Indangamirwa cyashinzwe ku mugaragaro tariki ya 18 Mutarama 2021, kibyawe na GS Gakoma, kikaba cyaratangiye kitwa GS Nyarwina nyuma kiza guhindurirwa izina cyitwa GS Indangamirwa; ni mu gihe kuri ubu iri shuri rifite abanyeshuri 918 n'abarezi 30.

Amwe mu yandi mafoto yaranze iki gikorwa:

Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside
Nyagatare: Abiga muri GS Indangamirwa basabwe gukunda ishuri no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside

Comment / Reply From