Rwanda: NESA yafunze amashuri 60 yiganjemo ay’incuke, itanga icyizere ku bayigagamo
Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA), cyatangaje ko nyuma y’umusozo w’igihembwe cya mbere cy’umwaka wa 2024/2025, ibigo by’amashuri byigenga 60 byiganjemo ibyo mu cyiciro cy’incuke byafunzwe burundu kubera kutuzuza ibisabwa.
NESA igaragaza ko amashuri yafunzwe aherereye mu turere 11, harimo 23 yakoreraga mu karere ka Musanze, 13 yo muri Bugesera, 11 y’i Nyarugenge 3 y’i Muhanga, 3 y’i Rubavu, 2 y’i Rwamagana, 2 y’i Kirehe, 2 y’i Kamonyi, rimwe ryo muri Kicukiro, rimwe ry’i Karongi ndetse na rimwe ry’i Huye.
Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yabwiye RBA ko mu mashuri yafunzwe higanjemo ay’incuke.
Dr Bahati yagize ati “Muri aya mashuri 60, 42 ni amashuri y’incuke, usanga ari na yo menshi, andi icyenda ni aho usanga yaratangiye muri ubwo buryo, akarenga n’icyiciro cyo kuba afite ishuri ry’incuke, agashyiraho n’ikindi cy’ishuri ribanza. Ayandi icyenda ni amashuri abanza.”
Yasobanuye ko NESA buri mwaka isanzwe ikora ubugenzuzi bw’ibigo by’amashuri mu Turere twose tw’Igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka; gusa ngo byagaragaye ko iyo abakozi bayo bavuye muri utu Turere, havuka ibindi.
Ati “Ikibazo cyaje kuguma kugaragara ni uko dukora ubugenzuzi uyu mwaka, twava mu karere ayo mashuri adafite ibyangombwa yari arimo, tuyakoreye ubugenzuzi, tuyabwiye icyo agomba gukora, ejo wasubirayo ugasanga hari andi nk’icumi yongeye kuvuka. Ugasanga bigumye bibaho.”
Dr Bahati yatangaje ko muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by’amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora, nyuma y’ubugenzuzi, bimwe bihabwa impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza, 60 bitegekwa gufunga imiryango kuko bikorera ahashobora gushyira abanyeshuri mu kaga.
Yakomeje avuga ko hari n’ayo basanze akorera ahantu hadakwiye kuba ishuri; aho hari nk’aho basanze icyumba kirimo ishuri, ikindi hacumbitsemo abantu, ikindi harimo akabari cyangwa se bacururizamo ibindi; ugasanga abana bari mu bibazo.
Ni mu gihe Ikigo cy’igihugu gishinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) cyasezeranyije ababyeyi b’abana bigaga mu bigo by’amashuri byafunzwe, ko muri iki kiruhuko cy’igihembwe cya mbere, bagiye kwifatanya n’ubuyobozi bw’Uturere kubashakira ahandi baziga.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!