Kirehe: Gitifu w’Umurenge yakatiwe gufungwa imyaka itanu no kwishyura arenga Miliyoni 6
Kuri uyu wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma, rwahamije uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Bwana Mwenedata Olivier, icyaha cyo kunyereza umutungo, ahanishwa imyaka itanu (5) y’igifungo no kwishyura ayo yanyereje.
Uretse imyaka itanu y’igifungo kubera guhamwa n’icyaha cyo kunyereza umutungo, Mwenedata Olivier, Urukiko rwamutegetse kwishyura Amafaranga y’u Rwanda 6,845,900 yanyereje, rwemeje kandi ko amafaranga 5,043,000 abitse kuri ‘simcard’ ya Niyitegeka, asubizwa Umurenge wa Gahara.
Ni nyuma y’aho ku wa Mbere tariki ya 23 Ukwakira 2023, Urukiko rwisumbuye rwa Ngoma ruburanishije mu mizi, Mwenedata Olivier, ku cyaha cyo kunyereza umutungo, ku mafaranga yagombaga kugura imodoka y’umutekano, anamenyeshwa ko urubanza rwe ruzasomwa ku wa Mbere tariki ya 30 Ukwakira 2023.
Tariki ya 12 Nyakanga 2023, nibwo Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr Murangira B. Thierry, yatangaje ko bafatiye mu cyuho uwari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gahara mu Karere ka Kirehe, Mwenedata Olivier, amaze kubikuza kuri MoMo Code Amafaranga y’u Rwanda 5,000,000 akaba yari ayakusanyijwe n’abaturage kugira ngo bagure imodoka y’Umurenge; aho yafatiwe mu Murenge wa Kigina, Umudugudu wa Nyakarambi, aho yari amaze kuyohereza ku muntu yari yifashishije agamije kuyobya uburari, afatwa agiye kuyabikuza.
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!