Dark Mode
  • Wednesday, 11 September 2024

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje uruhare rwa RFI mu butabera bw’u Rwanda

Minisitiri Ugirashebuja yagaragaje uruhare rwa RFI mu butabera bw’u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere tariki 04 Nzeri 2023, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI), cyagize uruhare runini mu kwihutisha no gutanga ubutabera mu Rwanda.


Ibi Minisitiri Ugirashebuja yabigarutseho ubwo hatangizwaga umwaka w’ubucamanza 2023/2024, umuhango wayobowe na Perezida w'Urukiko rw'Ikirenga akaba na Perezida w'Inama Nkuru y'Ubucamanza, Dr. Faustin Ntezilyayo, hamurikwa ibyo urwego rw’ubucamanza rwagezeho mu mwaka wa 2022/2023, n’ibizakorwa mu mwaka utaha.


Muri uyu muhango, Umushinjacyaha Mukuru, Havugiyaremye Aimable, yavuze ko mu mwaka w’ubucamanza urangiye, bari bihaye gukora amadosiye bakiriye, aho bihaye ikigero cya 94% by’amadosiye bakiriye barenzaho bagera kuri 99,6%, barii bihaye kugabanya amadosiye ubushinjacyaha buregera inkiko kugira ngo bakoreshe ubundi buryo bwo gukemura amakimbirane nko kumvikanisha gushingiye ku kwemera icyaha, ugusanzwe no guca ihazabu, aho bihaye 50% by’amadosiye, babigeraho ku kigero cya 51%.


Yakomeje avuga ko bari banihaye umuhigo wo kugabanya ijanisha ry’abakurikiranwa bafunzwe, aho bihaye byibuze 60% by’abo bakiriye, babigeraho ku kigero cya 48%, naho ku ntego yo kuzamura ireme ry’imikorere y’amadosiye kugira ngo bazamure ikigero cyo gutsinda amadosiye baregeye inkiko, aho bihaye kujya batsinda nibura 93% bya dosiye baregeye babigeraho ku kigero cya 91%; ni mu gihe kandi bari banihaye kwihutisha dosiye basigiwe n’Inkiko gacaca z’abakurinweho Jenoside yakorewe Abatutsi bahunze igihugu, aho bihaye amadosiye 400 yo kurangiza burundu, uyu muhigo barawurenze cyane kuko bakoze 3,198.


Naho ku kwihutisha amadosiye y’abakekwaho ibyaha bimunga ubukungu n’imari by’igihugu nk’uko bigaragazwa na raporo y’Umugenzuzi Mukuru w'Imari ya Leta ya 2021, Umushinjacyaha Mukuru yavuze ko bari bihaye intego yo kuyarangiza ku kigero cy’100%, bayakora ku kigero cya 98%, mu gihe mu rwego rwo guhangana n’ubwinshi bw’amadosiye, bashyizeho inyandiko yo gutanga ikirego mu buryo bw’ikoranabuhanga, banahugura abashinzacyaha bose ku ikoreshwa ryayo, kimwe n’amabwiriza ane yo gukemura amakimbirane hatitabajwe inkiko nayo abashinjacyaha bahuguwe ku kuyifashisha.


Ni mu gihe mu ijambo yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Minisitiri w’ubutabera akaba n’intumwa nkuru ya Leta, Dr Ugirashebuja Emmanuel, yavuze ko bishimishije kuba ibigereranyo bikubiye muri raporo yerekeye uko ubutabera no kubaka igihugu kigendera ku mategeko bihagaze ku Isi mu mwaka wa 2022, bishyira u Rwanda ku mwanya wa mbere mu bihugu 34 byo munsi y’ubutayu bwa Sahara, ndetse no ku mwanya wa 42 mu bihugu 140 byo ku Isi yose, ibi kandi bikanagaragazwa na raporo y’Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) ya 2022, igaragaza ko abaturarwanda bafite ubucamanza icyizere ku kigero cya 89,10%.


Minisitiri Ugirashebuja yavuze ko kugira ngo hatangwe ubutabera bwuzuye bisaba ko ubugenzacyaha n’ubushinzacyaha baba bafite ibimenyetso bya nyabyo, anavuga ko gushyiraho Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera(RFI) byihutisha gutanga ubutabera.


Ati:

 

“….Gushyiraho Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bishingiye ku bumenyi n’ubuhanga bikoreshwa mu butabera ariyo Rwanda Forensic Institute, byihutishije umurimo w’Abagenzacyaha n’Abashinzacyaha, binatuma abakekwaho ibyaha badohoka, bamwe bakanatangira no kwemera ibyaha, kwirega cyangwa kwiyemeza kugirana ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha ndetse n’ababakoragaho iperereza, byatumye imanza zihuta.”


Ikigo cy’u Rwanda cy’ibimenyetso bikoreshwa mu butabera (Rwanda Forensic Institute-RFI) cyashyizweho n’Iteka rya Perezida nº 049/01 ryo kuwa 02/08/2023, mu gihe iki kigo cyahoze cyitwa Laboratwari y’u Rwanda y’ibimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera (Rwanda Forensic Laboratory), cyatangiye gukora mu mwaka wa 2018, aho gitanga serivisi zirimo gupima uturemangingo, amasano (DNA), gupima ibinyabutabire mu maraso y’abantu, gupima umurambo, gupima ibikomere byatewe n’ihohoterwa, gupima imbunda n’amasasu, gupima amajwi n’amashusho, gusuzuma inyandiko zigirwaho impaka, gupima aho umuntu yakoze cyangwa yakandagiye, gusuzuma ibimenyetso by’ibyaha byakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga no gusuzuma ibihumanya.

 

Comment / Reply From