Dark Mode
  • Friday, 26 April 2024

#Kwibuka 29: MINUBUMWE yatangaje amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe cyo kwibuka

#Kwibuka 29: MINUBUMWE yatangaje amabwiriza agomba gukurikizwa mu gihe cyo kwibuka

Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu yasohoye amabwiriza mashya agenga uko ibikorwa n’imihango yo kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 izakorwa, agamije gusobanura imigendekere y’ibyo bikorwa.


Insanganyamatsiko izakomeza kuba ‘Kwibuka Twiyubaka’, aho ku rwego rw’Igihugu icyumweru cy’icyunamo kizatangirizwa tariki ya 7/4/2023 ku rwibutso rwa Kigali ku Gisozi; ni mu gihe mu Turere Icyunamo kizatangirizwa ku rwibutso rw’Akarere, kuva saa tatu za mu gitondo, naho ahandi hose mu Midugudu abaturage bazahabwa ikiganiro kijyanye no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bisozwe no gukurikirana ubutumwa nyamukuru bw’uwo munsi.


MINUBUMWE yasabye abaturage bose kwitabira icyo gikorwa bagusubira mu mirimo yabo iyo gahunda irangiye nk’uko bisanzwe, aho kuri uwo munsi nta rugendo rwo Kwibuka ruteganyijwe, inibutsa ko mu cyumweru cy’icyunamo ibendera ryururutswa rikagezwa hagati.


Mu cyumweru cy’icyunamo hateganyijwemo ibikorwa byo kwibuka ahantu hatandukanye mu gihugu ku matariki Abatutsi biciweho, ariko ibikorwa by’ubucuruzi, Siporo z’abantu ku giti cyabo n’indi mirimo itunze abantu n’ibyara inyungu izakomeza mu cyumweru cy’icyunamo, kandi nta biganiro biteganyijwe mu Midugudu nyuma ya saa sita hagati ya tariki 8 mata na 12 mata 2023, kuko ikiganiro giteganyijwe mu minsi yo Kwibuka ari kimwe kizatangwa tariki ya 7 Mata 2023 guhera saa tatu za mu gitondo.


Ku rwego rw’Igihugu, icyunamo kizasozwa tariki ya 13 Mata 2023 ku Rwibutso rwa Rebero hibukwa Abanyapolitike bishwe bazira kurwanya Jenoside n’ingengabitekerezo yayo, mu gihe mu Turere, ubuyobozi bwa buri Karere bufatanyije n’izindi nzego bazagena aho icyumweru cy’icyunamo gisorezwa.


Ibikorwa bibujijwe mu cyumweru cy’icyunamo


Ibirori by’ibyishimo bihuza imbaga y’abantu; Ubukwe n’imihango ijyanye nabwo; Amarushanwa uretse siporo zikorwa n’abantu ku giti cyabo; Umuziki utajyanye no Kwibuka haba mu tubari, aho bafatira amafunguro, aho batunganyiriza imisatsi (salon de coiffure), aho batunganyiriza umuziki (studio) n’ahandi hantu hahurira abantu benshi nk’aho abantu bategera imodoka, n’ahandi.


Imikino y’amahirwe irimo kwerekana imipira, ibitaramo mu tubyiniro, utubari, iby’urwenya, iby’indirimbo, iby’imbyino, sinema, n’ikinamico itajyanye no Kwibuka.


N’ubwo habaho icyumweru cyo kwibuka, ibikorwa byo kwibuka birakomeza mu minsi ijana kugeza tariki ya 3 Nyakanga 2023.


Igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ntikirenza amasaha atatu (3) kandi kigomba gukurikirana kuri ubu buryo:


Kumenyesha gahunda, Gufata umunota wo Kwibuka, Isengesho ry’uhagarariye amadini ku babyifuza, ijambo ry’ikaze, ikiganiro kijyanye no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Ubuhamya kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, ubutumwa bw’Umuryango IBUKA, ubutumwa bw’uhagarariye abashyinguye ababo igihe igikorwa cyo Kwibuka cyahujwe no gushyingura imibiri yabonetse, kwimura imibiri ivanywe ahandi izanwa mu rwibutso cyangwa habaye igikorwa cyo guhuza inzibutso, Ubutumwa bw’umushyitsi mukuru; ariko kandi hagati y’ibyo bikorwa hashobora gushyirwamo umuvugo n’indirimbo bifasha Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi.


MINUBUMWE kandi yasabye inzego zose zitegura igikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kubahiriza iyi gahunda hirindwa gushyiramo ibidateganyijwe, inavuga ko guhabwa ikiganiro no Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri za Minisiteri, Uturere, mu bigo bya Leta, iby’abikorera, imiryango ishingiye ku myemerere, amashyirahamwe no mu zindi nzego z’ubuyobozi, bizakorwa ku munsi batoranyije mu gihe cy’iminsi yo kwibuka hagati ya tariki 8 Mata na 3 Nyakanga 2023.


Yavuze kandi ko Ibigo by’amashuri bizateganya umunsi wihariye wo Kwibuka no guhabwa ikiganiro mu gihe abanyeshuri bazaba bagarutse ku mashuri no ku bigo byabo bavuye mu biruhuko.


Mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, nta busumbane bugomba kuba mu madini, kandi Misa n’amateraniro ntibishyirwa muri icyo gikorwa kuko abitabira Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi atari abayoboke b’idini rimwe, ariko mu gihe igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi cyateguwe n’idini, itorero cyangwa ibigo by’abihaye Imana byemewe n’amategeko hagamijwe Kwibuka abayoboke babo, cyangwa abanyamuryango babo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, icyo gihe abateguye icyo gikorwa babikora bakurikije uko imyemerere yabo iteye, hakubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza.


Umugoroba w’ikiriyo ubanziriza umunsi wo Kwibuka cyangwa gushyingura imibiri y’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi uremewe, ariko usozwa bitarenze saa yine z’ijoro, mu rwego rwo kubungabunga ubuzima n’umutekano w’abantu.


Mu gihe hateguwe urugendo rwo kwibuka, rukorwa mu ituze bikamenyeshwa mu nyandiko ubuyobozi, inzego z’umutekano n’iz’ubuzima byibura iminsi itanu (5) mbere y’igikorwa, zikagena uburyo urugendo rwo kwibuka rwakorwa bitabangamiye uruva n’urujya rw’abantu n’ibintu.


Inzego zose zateguye Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi zigomba gufata amashusho n’amajwi by’icyo gikorwa bigashyikirizwa Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu (MINUBUMWE) mbere y’isozwa ry’iminsi 100 yo kwibuka.


Ni mu gihe amabwiririza agena uko ibirango byo Kwibuka bikorwa ari kuri www.kwibuka.rw ahari n’ibirango byo Kwibuka byemejwe bigomba gukoreshwa, kandi ko nta muntu n’umwe wemerewe kunyuranya n’aya mabwiriza mu gukora ibirango byo Kwibuka.


MINUBUMWE kandi yatangaje ko amabwiriza yose akurikizwa mu gikorwa cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi yasohotse mbere y’aya avanyweho.

 

Comment / Reply From