Dark Mode
  • Sunday, 08 September 2024

Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire

Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu tariki 13 Nzeri 2023, mu Karere ka Karongi habereye umuhango w'ihererekanyabubasha hagati ya Guverineri mushya w'Intara y’Iburengerazuba, Hon Dushimimana Lambert na Habitegeko François yasimbuye, amugaragariza ibibazo azibandaho asize muri iyi Ntara.

Ni umuhango wayobowe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Madamu Marie Solange Kayisire,witabirwa n'abayobozi b'inzego zitandukanye barimo iz'umutekano, abayobozi b'Uturere tuyigize, abanyamadini ndetse n'abandi bakozi batandukanye baba abo ku rwego rw'Intara n'Uturere. 

Mu ijambo rye, Guverimeri ucyuye igihe, Habitegeko François yashimiye inzego zitandukanye mu Ntara uburyo zamufashije mu kuzuza inshingano, anaboneraho kugaragariza Guverineri mushya w'Intara y’Iburengerazuba, Hon. Dushimimana Lambert, bimwe mu bibazo bigomba kurushaho kwitabwaho.

Mu byo yamugaragarije by’ibanze birimo birimo gukemura ibibazo bibangamiye imibereho myiza y'abaturage, kwita ku baturage bahuye n'ibiza, kurwanya isuri, gukurikirana imishinga y'iterambere mu Ntara, gukemura ibibazo by'abaturage no kwita ku iterambere ry'Imijyi yunganira Kigali.

Ni mu gihe mu ijambo rye, Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC, Madamu Marie Solange Kayisire, yijeje ubufatanye Guverineri mushya kugira ngo habeho kwesa imihigo uko byifuzwa; amusaba guha serivise nziza abaturage, kubakemurira ibibazo, kubateze imbere, kubagezaho amahirwe igihugu gitanga no gukomeza kubumbatira ubumwe bw'Abanyarwanda; anaboneraho gushimira uwari Guverineri ku kazi keza yakoze mu kwesa imihigo, guteza imbere imibereho y'abaturage, n'ibindi byagezweho mu gihe yari ayoboye iyi Ntara.

Guverineri Dushimimana Lambert wavutse tariki ya 29 Kanama 1971 mu Karere ka Rubavu mu ntara y’Uburengerazuba; yari asanzwe ari Perezida wa Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena y’u Rwanda, agirwa Guverineri w'Intara y’Iburengerazuba ku wa 04 Nzeri 2023 asimbuye Habitegeko François wakuwe mu nshingano na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.

Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:

Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire
Karongi: Habitegeko yaraze Hon Dushimimana ibibazo asize mu Burengerazuba mu muhango wayobowe na Kayisire

Comment / Reply From