Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Umunya-Uganda wasiganwaga ku maguru yitabye Imana atwitswe n’uwo bakundanye

Umunya-Uganda wasiganwaga ku maguru yitabye Imana atwitswe n’uwo bakundanye

Umunya-Uganda Rebecca Cheptegei wari umukinnyi wo gusiganwa ku maguru, yitabye Imana aguye muri Kenya nyuma yo kumenwaho peteroli akanatwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya, Dickson Ndiema Marangach wigeze kuba umukunzi we.


Cheptegei yari yahiye ku rwego rwa 80% nyuma yo gutwikwa n’umusore w’Umunya-Kenya, Dickson Ndiema Marangach bigeze gukundana amumennyeho peteroli, mu gihe na we yahiye ku rwego rwa 30% akaba agikurikiranirwa ahavurirwa indembe.


Bivugwa ko ku Cyumweru gishize, Marangach yinjiye mu rugo rwa Cheptegei wari wagiye gusenga hamwe n’abana afite akajerekani ka litiro eshanu kuzuye peteroli, agarutse ahita ayimumenaho, aramutwika.


Abaturanyi babo bagerageje kubatabara uko ari babiri, babihutana kwa muganga, ariko na ho ntibahatinda bahita boherezwa ku Bitaro bikuru bya Moi mu Mujyi wa Eldoret.


Umuyobozi w’ibi bitaro bya Moi, Dr. Owen Menach yemeje urupfu rwa Rebecca Cheptegei agira ati:

“Ku bw’amahirwe make, ingingo ze zose zahagaritse gukora mu ijoro ryakeye. Turabaha raporo irambuye ku bijyanye n’urupfu rwe.”


Se w’uyu mukinnyi, Joseph Cheptegiei, yemeje ko bombi bigeze gukundana, ashimangira ko mu byo bapfaga harimo ubutaka umugore yaguze ahitwa Endebes ari naho yari atuye; anasaba ko umukobwa we ahabwa ubutabera.


Ni mu gihe yitabye Imana asize abana babiri yabyaranye n’undi mugabo uba muri Uganda.


Rebecca Cheptegei wari ufite imyaka 33, yari asanzwe ari umusirikare mu ngabo za Uganda, akaba kandi ari we mugore muri icyo gihugu ufite umuhigo wo kwiruka marathon akoresheje 2:22:47, umuhigo yaciye mu 2022 muri Marathon ya Abu Dhabi muri United Arab Emirates.


Yitabiriye kandi Imikino Olempike ya Paris uyu mwaka wa 2024, aho yabaye uwa 44 muri Marathon, akaba kandi yaranakinnye mu gusiganwa metero ibihumbi 10.

 

Umunya-Uganda wasiganwaga ku maguru yitabye Imana atwitswe n’uwo bakundanye
Umunya-Uganda wasiganwaga ku maguru yitabye Imana atwitswe n’uwo bakundanye

Comment / Reply From