Rwanda: Dr Kamana Olivier yasabye urubyiruko kuzitabira ku bwinshi AFS Forum 2024
Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr Kamana Olivier, yasabye by’umwihariko urubyiruko kuzitabira ihuriro ngarukamwaka rya Afurika ryita ku biribwa (Africa Food Systems Forum-AFS Forum2024).
Ni inama iteganijwe kuzabera mu Rwanda kuva tariki 02 kugeza ku ya 06 Nzeri 2024, ikaba yitezweho kuzagaragaza udushya n’ikoranabuhanga, politiki n’uburyo bwo kubishyira mu bikorwa hifashishijwe imikorere myiza, imishinga y’ubucuruzi n’ishoramari mu kwihutisha iterambere ry’ibiribwa muri Afurika, birangajwe imbere n’urubyiruko ndetse n'abagore.
Agaruka ku myiteguro y’iyi nama, Umunyamabanga uhoraho muri MINAGRI, Dr Kamana Olivier, yavuze ko imyiteguro kugeza ubu imeze neza, anaboneraho guhamagarira urubyiruko by’umwihariko kuzayitabira kuko harimo amahirwe menshi.
Ati:
“Harimo amahirwe menshi cyane cyane ku rubyiruko rufite imishinga y’ubuhinzi n’ubworozi myiza yizwe neza, kuko ari umwanya wo guhura n’abashoramari baba aba hano mu Rwanda n’abaturutse mu bihugu bitandukanye, abashakashatsi n’abafata ibyemezo bazaba baganira ku buryo bateza imbere ubuhinzi.”
PS yakomeje asaba abantu gukomeza kwiyandikisha banyuze kuri https://agrf-inperson.com/?v=20, avuga ko by’umwihariko urubyiruko rufite imishinga irimo guhanga udushya ko bakwiyandikisha ku bwinshi, abagira imbogamizi bakaba bakegera Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi cyangwa bagahamagara ku murongo utishyurwa 4127 bagafashwa uburyo bazitabira.
Ni mu gihe urubyiruko akenshi rukunze kuvuga ko ruba rufite imishinga myiza, ariko rukagira imbogamizi zo kubura igishoro ngo ruyishyire mu bikorwa.
Uwitwa Gasana wo mu Burasirazuba ati:
“Mfite umushinga wo guhinga ikawa, ari mu byukuri nabuze uwawutera inkunga na cyane iwacu tutifashije ngo nibura babe bampa igishoro. Nawize neza ngaragaza uko uzunguka ariko nagerageje kuwusobanurira abafite amafaranga, ntibaba bashaka kunyumva.”
Ni mu gihe Umuhuzabikorwa w’ikigo gishinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri Afurika (AGRA Rwanda), Ndagijimana Jean Paul, avuga bifuza ko urubyiruko rw’u Rwanda rwitabira ubuhinzi n’ubworozi.
Ati:
“Dufite urubyiruko rwinshi n’abahinzi benshi bahinga ku karima gato, bakora utuntu duto; imbuto tumaze kuzibaha, Leta irimo kubaha insurance [ubwishingizi], bari kubona inyongeramusaruro, dushaka ko bava kuri ka kantu gato bagakora ibintu binini, kuko uko ukora byinshi ni nako ubona amafaranga.”
Ndagijimana yavuze kandi ko bifuza ko mu myaka itanu iri imbere, urubyiruko rw’u Rwanda nibura ibihumbi 132 bazaba batunzwe n’ubuhinzi atari ukubukora bubyizi utahana ibihumbi 2, ahubwo ari urubyiruko rugaragara ko rwateye imbere rubikuye mu buhinzi.
Bitebanijwe ko abantu bagera ku bihumbi bitanu barimo Abakuru b’ibihugu, abahanga udushya, abarimu ba za kaminuza, ibigo by’iterambere, imiryango y’abahinzi n’aborozi ndetse n'abikorera baturutse muri Afurika no hirya no hino ku Isi, ari bo bazitabira iyi nama, aho kwiyandikisha bigikomeje.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!