Dusengiyumva Samuel n'abari bamwungirije bongeye kuramutswa Umujyi wa Kigali
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 22 Kanama 2024, habaye amatora y'abagize Biro y'Inama Njyanama na Komite Nyobozi by'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel n'abari bamwungirije bongera kugirirwa icyizere.
Ni amatora yabimburiwe mu gitondo n'ay'Abajyanama babiri babiri bahagarariye uturere tugize Umujyi wa Kigali.
Mu Karere ka Gasabo hatowe Madamu Baguma Rose na Bwana Gatera Frank, Kicukiro hatorwa Madamu Nyinawinkindi Liliose Larisse na Bwana Tsinda Aimé, naho i Nyarugenge hatorwa Bwana Semakula Muhammed na Madamu Urujeni Martine.
Aba baje biyongera ku Bajyanama batandatu bashyizweho na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda Paul Kagame, barimo Bwana Dusabimana Fulgence, Bwana Dusengiyumva Samuel, Madame Flavia Gwiza, Bwana Mugenzi Kajeneri Christian, Madamu Nishimwe Marie Grace na Bwana Jack Ngarambe.
Mu matora yabaye ku gicamunsi, abagize Biro y'Inama Njyanama y'Umujyi wa Kigali ku mwanya wa Perezida hatowe Bwana Mugenzi Kajeneri Christian, Visi Perezida aba Madamu Nishimwe Marie Grace mu gihe Umunyamabanga watowe ari Madamu Nyinawinkindi Liliose Larisse.
Hakurikiyeho gutora abagize Komite Nyobozi y'Umujyi wa Kigali, hatorwa Bwana Dusengiyumva Samuel wari usanzwe ku mwanya w'Umuyobozi w'Umujyi (Mayor), Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n'ibikorwaremezo hatorwa Bwana Dusabimana Fulgence nawe wari usanzwe kuri uwo mwanya, mu gihe ku mwanya w'Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe ubukungu n'imibereho myiza y'abaturage hongeye gutorwa Madamu Urujeni Martine.
Inteko itora ikaba yari igizwe n'Abajyanama ku rwego rw'Imirenge 35 igize Umujyi wa Kigali, mu gihe aba Bajyanama batowe bazakora Manda y'imyaka itanu nk'uko itegeko ribiteganya; bivuze ko abatowe uyu munsi bazasoza Manda yabo mu mwaka wa 2029.
Amwe mu mafoto agaragaza abatowe kuva ku rwego rw'Akarere:
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!