Dark Mode
  • Thursday, 02 January 2025

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane

Kuri uyu wa Kabiri tariki 27 Kanama 2024, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe, yakiriye kopi z’impapuro zemerera ba Ambasaderi bane bashya b’ibihugu bitandukanye gukorera mu Rwanda.

Ni nyuma y’aho Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki ya 23 Kanama 2024, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje ba Ambasaderi b’ibihugu 12 gukorera mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe na Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, abashyikirije Minisitiri Nduhungirehe kopi z’izi mpapuro barimo Ambasaderi Fátima Yesenia Fernandes Juaréz wa Venezuwela, Shri Mridu Pawan Das w’u Buhinde, Mauro Massoni w'u Butaliyani Ambasaderi Alison Heather Thorpe w'u Bwongereza.

Guhagararirwa kw’ibi bihugu mu Rwanda ni ikimenyetso gihamya umubano mwiza uri hagati y’ibi bihugu; bikaba byitezweho kugira uruhare mu gukomeza guteza imbere uwo mubano, bishingiye ku bufatanye bikorwa birimo kubungabunga ibidukikije, ubwikorezi, koroshya ingendo no guteza imbere inganda.

Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane
Minisitiri Nduhungirehe yakiriye kopi z’impapuro z’Abambasaderi bane

Comment / Reply From