Dark Mode
  • Thursday, 26 December 2024

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya

Kuri uyu Mbere tariki 19 Kanama 2024, Perezida Paul Kagame yakiriye indahiro z’Abaminisitiri n’Abanyamabanga ba Leta barahiriye kwinjira muri Guverinoma nshya muri iyi manda y’imyaka itanu, abasaba kwisuzuma buri wese ku giti cye, akareba imikorere ye n’uburyo bwo kuyinoza kurushaho, anagaruka ku batagarutse mu myanya.

Umukuru w’Igihugu yabigarutseho mu muhango wabereye mu Nteko Ishinga Amategeko, aho iyi Guverinoma nshya yiganjemo benshi bari mu y’ubushize, usibye Abaminisitiri batatu bashya.

Perezida Kagame yavuze ko abatagaragaye muri Guverinoma bitavuze ko birukanwe, ahubwo bahinduriwe imirimo, ko mu minsi iri imbere, iyo bahawe izamenyekana.

Ati:

“Gukorera ku rwego rukuru n’inshingano rufite, urwego rw’Abaminisitiri n’izindi nzego [...] abatagarutse muri Guverinoma, ntabwo ari ukwirukanwa, iyo ari ukwirukanwa nabyo birakorwa […] hari ababa bakoze amakosa bigatuma birukanwa. Abatagarutse muri guverinoma ubwo bahinduriwe imirimo, ntabwo ari ukwirukanwa. Igihe cyabo nikigera iyo mirimo izagaragara.”

Umukuru w’igihugu yavuze ko iyo manda irangiye, biba bitavuze gukomeza imikorere isanzwe ahubwo abantu baba bakwiriye kuvugurura uko bakora mu buryo bwa nyabwo.

Ati:

“Uko mbyumva, ni ukuvuga ngo hari ibyo twakoze ubushize byagenze neza, hari ibitaragenze neza, byose tubishyira hamwe ukabisuzuma ukavuga ngo noneho ubu tugiye gukora iki, dute, ku buryo twarushaho gukora neza.”

Yavuze kandi ko abantu bakwiriye gukomeza kuvugurura imikorere, ibitarakozwe neza bigakorwa neza kuri iyi nshuro; abasaba buri wese, kwisuzuma ku giti cye, adategereje ibyo azumva hirya no hino.

Ati:

“Jya ugira wa mwanya wowe ubwawe, wibwize ukuri, ukisuzuma kandi wakwisuzuma uri wenyine bidaturutse hanze, ukibeshya? Ubwo hari ikibazo cyaba kikurimo ushoboye kwicara ukibeshya, ni ukuvuga ngo hari ikibazo cyaba kikurimo ukwiriye gusuzuma nacyo.”

Guverinoma nshya yarahiye uyu munsi igizwe n’abantu 30 barimo Abaminisitiri 21 n’Abanyamabanga ba leta 9, barimo batatu bashya aribo Prudence Sebahizi wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’inganda asimbuye Prof Ngabitsinze Jean Chrysostome, hakaza Richard Nyirishema wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Aurore Mimosa Munyangaju na Amb. Christine Nkulikiyinka wagizwe Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo (MIFOTRA) itari ifite Minisitiri, nyuma yo kwirukanwa kwa Dr Jeanne Mujawamariya.

Amafoto agaragaza Abaminisitiri n'Abanyamabanga ba leta barahirira imbere y'Umukuru w'igihugu:

Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya
Perezida Kagame yasabye Abaminisitiri kwibwiza ukuri, anavuga ku batagarutse muri Guverinoma nshya

Comment / Reply From