Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru

BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru

Umunyamakuru Jermaine Jenas, watangazaga ikiganiro The One Show waciye kandi no mu kiganiro Match of the Day bya BBC, yirukanywe n’iki kigo kubera abinubiye imyitwarire ye ku kazi.


Umuvugizi wa BBC yemeje amakuru ko batagikorana na Jenas, ariko ntyavuga impamvu yabiteye agira ati:

"Twakwemeza ko Jermaine Jenas atakiri mu batanga ibiganiro byacu."


Amasezerano ya Jenas w’imyaka 41 na BBC yahagaritswe kubera ibigendanye n’imyifatire ye ku kazi, bishingiye ku itumanaho rikoresheje ubutumwa byagejejwe kuri BBC mu byumweru bishize; gusa we akavuga ko buri nkuru igira impande ebyiri, bityo ko we azareka abanyamategeko be bagakora kuri iki kibazo.


Ubwo yari abajijwe ku byo ashinjwa mu kiganiro na TalkSport kuri radio, Jenas ati:

“Sinshobora rwose kubivugaho. Nk’uko mubibona ntabwo binshimishije. Ubu rwose ntabwo navuga. Ibi ngomba kubiharira itsinda ry’abanyamategeko aka kanya, ndatekereza ko barimo gushyira ibintu mu buryo. Kandi ngomba kumva abanyamategeko banjye.”


Jenas, ufite umugore n’abana bane, yinjije hagati ya £190,000 - £194,999 (ni hafi miliyoni 340 z’amafaranga y’u Rwanda kuri BBC mu kazi yakoze muri FA Cup, ikiganiro Match of the Day hamwe no mu gikombe cy’isi.


Akazi ke mu kiganiro The One Show yagakoreraga BBC Studios, kompanyi y’ubucuruzi y’iki kigo, aho yabaye umukozi uhoraho muri iki kiganiro kuva mu 2021, agikorana na Alex Jones uzwi cyane muri iki kiganiro cya televiziyo.


Jenas kandi yakoreraga talkSport ya BBC kuri radio, dore ko ubwo yari arimo asoma amakuru ari nabwo hamenyekanye ko yirukanywe, ariko bafata icyemezo ko yakomeza akavuga amakuru, ariko ku wa kane nijoro umwirondoro we wahise uvanwa ku rubuga (website) rw’abashinzwe kumushakira akazi (agent).


Jermaine Jenas yatangiye gukina nk’uwabigize umwuga ku myaka 17, akinira ikipe y’iwabo ya Nottingham Forest, nyuma Tottenham Hotspur na Newcastle United, akaba kandi yaranakiniye ikipe y’igihugu y’Ubwongereza imikino igera kuri 21.


Yasezeye kuri ruhago mu 2016 afite imyaka 32, n’ubwo yaherukaga gukina mu 2014, ahita yinjira mu itangazamakuru akora nk’umusesenguzi mu gihe yari arimo gukira imvune y’ivi, maze aza kuba uboneka buri gihe mu kiganiro Match of the Day, hamwe na BT Sport.


Kuva mu 2020 yatangiye kuyobora nk’umusigire ikiganiro The One Show, nyuma yo kugenda kwa Matt Baker wakiyoboraga, ni mu gihe byari biherutse gutangazwa ko guhera muri Mataumwaka utaha wa 2025 azatangira kuyobora iki kiganiro afatanyije na Jones, ndetse yari yatangaje ko yiteze cyane kuyobora iki kiganiro bihoraho.

 

BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru
BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru
BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru
BBC yirukanye umunyamakuru w'imikino wahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru

Comment / Reply From