Dark Mode
  • Monday, 16 September 2024

Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano

Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano

Abamotari bakorera mu Mujyi wa Kigali basabwe kugira isuku, kugaragaza imyitwarire myiza, kwirinda impanuka n’amakosa biganisha ku bunyamwuga mu kazi kabo, aho bateje impanuka zirenga 890 hagafungwa izigera ku 1100; mu gihe banijejwe kubakirwa parikingi.


Ibi ni ibyagarutsweho ku wa Gatatu tariki ya 4 Nzeri 2024, ubwo Polisi y'u Rwanda, Umujyi wa Kigali, Ikigo cy’igihugu ngenzuramikorere (RURA) n’Ikigo gishinzwe amakoperative (RCA), bagiranye inama n'abakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bakorera mu Mujyi wa Kigali; hagamijwe kwigira hamwe ibibazo abamotari bahura nabyo n’icyakorwa ngo barusheho kunoza akazi bakora kinyamwuga.


Muri iyi nama yabereye kuri sitade ya Kigali yitiriwe Pele, i Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, Umuyobozi Mukuru wa Polisi wungirije (DIGP) ushinzwe ibikorwa, Vincent Sano yavuze ko umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto ufitiye benshi akamaro ndetse n’igihugu bityo ko ukwiye gukorwa neza kandi kinyamwuga.


Yagize ati:

“Ubushize twahuriye muri iyi sitade twemeranya ko tugiye kunoza uyu murimo wo gutwara abagenzi kuri moto mu rwego rwo kwirinda impanuka, nyamara byaje kugaragara ku kuva icyo gihe mu kwezi kwa Werurwe uyu mwaka; moto zirenga 890 zagize uruhare mu mpanuka zo mu muhanda zakomerekeje benshi, abandi batakaza ubuzima. Muri icyo gihe kandi, moto 1100 zafatiwe mu makosa atandukanye ajyanye no kutubahiriza amategeko y’umuhanda.”


Moto nyinshi ni izafatiwe mu makosa arimo guhisha nimero iranga ikinyabiziga (Plaque), gutwara moto banyoye ibisindisha, kutubahiriza ibyapa byo mu muhanda n’ibimenyetso bimurika (Feux rouges), kunyura mu muhanda utemewe (sens unique), guca mu nzira z’abanyamaguru n’ayandi makosa.


DIGP Sano yavuze ko n’ubwo hari byinshi byamaze kugerwaho, hakiri urugendo n’ibikwiye gukosorwa mu rwego rwo kurushaho kunoza umurimo bakora.


Ati:

“Umurimo mukora twese udufitiye akamaro ukakagirira n’igihugu kandi ukanadufasha mu gutwara abantu n’ibintu by’umwihariko. Ni umurimo ukwiye rero gukoranwa ubunyamwuga, disipuline n’isuku kandi twubahiriza amategeko y’umuhanda kugira ngo akazi gakorwe neza kabagirire akamaro kandi kakagirire n’igihugu.”


Yakomeje asaba abafite moto zafatiwe mu makosa atandukanye kubahiriza ibyo basabwa kugira ngo bazisubizwe.


Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali; Samuel Dusengiyumva yasabye abamotari kugira isuku no kugaragara neza imbere y’abo batwara mu kazi kabo ka buri munsi.


Yagize ati:

’’Turagira ngo Kigali nk’umujyi ucyeye kandi utoshye muri Afurika namwe mubigiremo uruhare. Kubona umumotari atwaye moto yambaye sandari ntabwo bigaragara neza, ntabwo ari ‘Wane’. Umumotari w’i Kigali agomba kuba yambaye urukweto rufunze."


Ni mu gihe kandi Meya Dusengiyumva yanagarutse ku kibazo abatwara abagenzi kuri moto bagaragaje mu nama y’ubushize cyo kutagira aho baparika mu gihe bari mu kazi, avuga ko parikingi zimwe zamaze kuzura kandi ko umushinga wo kububakira izindi ukomeje, aho ngo Umujyi wa Kigali ufite gahunda y’uko inzu zihuriramo abantu benshi zagira ahantu hagenewe guparika abamotari.

 

Amwe mu mafoto yaranze iyi nama (www.police.gov.rw):

Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano
Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano
Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano
Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano
Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano
Kigali: ‘Mu mezi atanu gusa moto zateje impanuka zirenga 890, hafungwa izirenga 1000’; DIGP Sano

Comment / Reply From