Dark Mode
  • Tuesday, 19 March 2024

Jimmy Gatete yahishuye impamvu yari amaze imyaka 12 adakandagira mu gihugu cye

Jimmy Gatete yahishuye impamvu yari amaze imyaka 12 adakandagira mu gihugu cye

Rutahizamu Jimmy Gatete, umwe mu banditse amateka muri ruhago y’u Rwanda, yahishuye impamvu yatumye yari amaze imyaka 12 adakandagira mu Rwanda, nk’igihugu cye kandi yagiriyemo ibihe byiza ubwo yakinaga umupira w’amaguru, ni mu gihe u Rwanda rwahishuye ko Patrick Mboma ari umwe mu bazarukinira mu Gikombe cy'Isi cy'Abakanyujijeho mu 2024.


Ibi Jimmy Gatete yabigarutseho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 12 Ukwakira 2022, aho ari muri gahunda yo gutangiza imyiteguro y’Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho mu gikorwa cyiswe ‘Legends in Rwanda’; iki gikombe kikaba giteganijwe kuzabera mu Rwanda muri Gicurasi mu mwaka wa 2022.


Gatete wageze mu Rwanda tariki 10 Ukwakira 2022, muri iyi gahunda ari kumwe n’ibindi byamamare byakanyujijeho muri ruhago barimo Umunya-Cameroun, Roger Milla; Khalilou Fadiga wahoze akinira Sénégal; Patrick Mboma na we ukomoka muri Cameroun, Umunya-Ghana Anthony Baffoe; Umufaransa Lilian Thuram n’Umufaransa Laura Georges, aho batangiriye mu Rwanda, ariko bakazanyura mu mijyi 11 bakimenyekanisha.


Abajijwe impamvu amaze imyaka 12 yose adakandagira mu Rwanda, Jimmy Gatete yasubije ko impamvu yari amaze igihe kirekire atagera mu Rwanda bifitanye isano n’ibibazo by’ubuzima yanyuzemo.


Yagize ati: “Nta mpamvu ifatika nakubwira, urabizi amahanga, nagiye hanze maze kubaka hazamo abana n’ibindi. Ni byo navuga ko byatumye ntagaruka.’’


Yakomeje avuga ko atazi impamvu ari we watoranijwe guhagararira igihugu muri ‘Legends in Rwanda’, avuga ko bamuhamagaye babimubwira, ahita abyemera kuko yari yiteguye, kandi ko atari kubyanga.


Gatete yavuze kandi ko guhamagarwa kwe bifitanye isano no kuba ari umwe mu bagize uruhare mu kugeza igihugu ku ntsinzi; anashimangira ko mu kwakira Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho bizafasha mu kugaragaza isura y’u Rwanda no kwiga amasomo yatuma himakazwa ubufatanye mu kubaka umupira muri rusange, muri Afurika no mu Rwanda.


Perezida wa Ferwafa, Nizeyimana Mugabo Olivier, yavuze ko abakanyujijeho batumiwe atari abakinnye umupira gusa ahubwo banafite ibitekerezo byagutse, anavuga ko biteze kuzungukira byinshi muri iki gikorwa haba mu iterambere ry’umupira w’amaguru ndetse na gahunda ya ‘Visit Rwanda’, ni mu gihe kandi anizeye ko ikipe izaba ihagarariye u Rwanda izitwara neza, kuko batangiye no gushaka abakinnyi barimo na Patrick Mboma.


Ati: "Twiteguye neza kandi turacyakomeza imyiteguro. Nizeye ko u Rwanda ruzitwara neza kuko natangiye gukora recruitement(gushaka abakinnyi) nziza. Na Mboma uyu mureba azakinira u Rwanda.”


Rutahizamu Jimmy Gatete yakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda arimo Mukura VS, Rayon Sports, APR FC na Police FC, ni mu gihe mu Ikipe y’Igihugu y'u Rwanda 'Amavubi', Gatete yakinnye imikino 52, atsinda ibitego 25 birimo n’icyahesheje u Rwanda kwitabira Igikombe cy’Afurika (CAN) kimwe rukumbi rwitabiriye, cyabaye mu mwaka wa 2004 i Tunis muri Tunisia.

 

Jimmy Gatete yahishuye impamvu yari amaze imyaka 12 adakandagira mu gihugu cye
Jimmy Gatete yahishuye impamvu yari amaze imyaka 12 adakandagira mu gihugu cye

Comment / Reply From