Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Huye: Ibizamini bitegurwa na NESA byazamuye imyumvire y’abanyeshuri, abayobozi bavuga iki?

Huye: Ibizamini bitegurwa na NESA byazamuye imyumvire y’abanyeshuri, abayobozi bavuga iki?

Abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu Karere ka Huye, bavuga ko kuba bakora ibizamini bitegurwa n’Urwego rw’igihugu rushinzwe ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri (NESA) byabazamuriye imyumvire, abayobozi b’ibigo bakavuga ko bifite ireme kandi bibafasha, NESA ikemeza ko biri ku rwego mpuzamahanga.


Ibi ni bimwe mu byo bagarutseho ubwo basurwaga n’itangazamakuru, muri iki gihe hitegurwa ibizamini bisoza umwaka w’amashuri 2023 aho hari n’abitegura ibizamini bya Leta bisoza amashuri yaba icyiciro rusange ndetse n’amashuri yisumbuye, ibi bizamini byose bimaze imyaka igera kuri ibiri bitegurwa na NESA.


Mucyo Emmanuel wiga mu mwaka wa gatandatu PCB mu Rwunge rw’amashuri rwa Butare (GSOB) Indatwa n’Inkesha, avuga ko bitegurwa neza kuko byibanda ku masomo yose.


Ati:

 

“Ibizamini bya NESA byibanda ku masomo yose umunyshuri aba yarize; bitandukanye na kera kuko buri munyeshuri aba azi uko umwarimu umwigisha abaza akaba yamwitegura akamutsinda, ariko uburyo bwa NESA buguha kujya gucukumbura no kumenya ibyo wize byose ukabimenya, bigatuma iyo ikizamini cyije tubasha kugitsinda kuko tuba twariteguye kuri byinshi twize.”


Nsanzimana Bruno wiga mu mwaka wa gatatu, avuga ko ibizamini bitegurwa na NESA byahinduye imyumvire yabo.


Ati: ”Byahinduye ikintu gikomeye cyane kuko wasangaga mu gihembwe cya gatatu twavugaga ngo umwarimu najya gutegura azibanda ku byo yigishije mu gihembwe cya gatatu gusa, ibindi ntazabitubaza. Ariko gutegurirwa na NESA wiga uvuga ngo no mu wa mbere bazahambaza, bigatuma wiga n’imyaka yashize uyiga kandi iyo uyize n’undi mwaka ugiyemo birakorohera.”


Umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Butare (G.S.O.B) Indatwa n’Inkesha, Padiri Charles Hakizimana, avuga ko ibizamini bitegurwa na NESA biba bifite ireme n’umutekano.


Ati:

 

“Uyu mwaka ni uwa kabiri dutegurirwa NESA hari uburyo bigenda binogamo mu buryo bw’imitegurire, hakaza ireme ry’ikizamini uburyo birindirwa umutekano, kuko mbere abana bavugaga ngo ubwo ari ibya NESA bizatworohera ariko uyu mwaka siko bimeze; ni ibizamini bituma umwana akora."


Padiri Hakizimana yakomeje avuga koi bi bizamini binatuma guhiganwa (competition) ku bana iba imwe, bikanabategura kuzakora ibizamini bya Leta byaba iby’umwaka wa gatatu n’iby’uwa gatandatu; gusa avuga ko bahura n’imbogamizi iyo NESA yatwaye abarimu gutegura ibizamini mu gihe cy’amasomo, asaba ko bajya babatwara mu biruhuko.


Soeur Liberatha Mukambayire uyobora ishuri rya Saint Mary’s High School Kiruhura, avuga ko gutegurirwa ibizamini na NESA byabashimishije kuko bibafasha kureba niba koko umwarimu yarakurikije porogaramu ngenderwaho, ndetse niba umunyeshuri nawe yarakuriye ibyo mwarimu yamwigishije.


Ni mu gihe Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibizamini muri NESA, Bwana Kanamugire Camille avuga ko babaza bashingiye ku bipimo mpuzamahanga.


Ati:

 

“Kuvuga ngo ikizamini kiroroshye cyangwa kirakomeye ntabwo ari yo ntego dufite, icyo tureba ni uko kibajijwe gikurikije standard mpuzamahanga; umunyeshuri akabazwa ibibazo bimusaba gutekereza buhoro, ibimusaba gutekereza mu rugero n’ibimusaba gutekereza cyane. Icyo nicyo kizamini kiba cyujuje ibisabwa."


Biteganijwe ko muri uyu mwaka w’amashuri 2023, ibizamini bisoza amashuri abanza bizatangira tariki 17 Nyakanga, iby’amashuri yisumbuye n’ay’ubumenyingiro bitangire tariki 25 Nyakanga; aho muri rusange abanyeshuri bazakora ibi bizamini ari 421973 barimo 209829 bo mu mashuri abanza (P6), 131482 bo mu cyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye(O-level), 48543 basoza amashuri yisumbuye (A-level), 28141 bo mu mashuri y’imyuga n’ubumenyingiro (TVET), ndetse n’abanyeshuri 3978 bo mu mashuri nderabarezi (TTC).

Huye: Ibizamini bitegurwa na NESA byazamuye imyumvire y’abanyeshuri, abayobozi bavuga iki?
Huye: Ibizamini bitegurwa na NESA byazamuye imyumvire y’abanyeshuri, abayobozi bavuga iki?
Huye: Ibizamini bitegurwa na NESA byazamuye imyumvire y’abanyeshuri, abayobozi bavuga iki?

Comment / Reply From