Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Colonel Kazarama Vianney yasubiye mu mutwe wa ARC/M23 yigeze kuvugira

Colonel Kazarama Vianney yasubiye mu mutwe wa ARC/M23 yigeze kuvugira

Colonel Kazarama Kanyamuhanda Vianney wabaye Umuvugizi w’umutwe witwaje intwaro wa ARC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hagati ya 2012 na 2013, yemeje ko yongeye kwiyunga na bagenzi be.


Col Kazarama ni umwe mu barwanyi ba M23 bahunze ubwo uyu mutwe witwaje intwaro wasenyukaga mu 2013, nyuma y’ibitero bikomeye wagabweho n’umutwe kabuhariwe w’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye muri RDC.


Ubwo abahoze ari abarwanyi ba M23 bisuganyaga ngo basubire mu burasirazuba bwa RDC ntabwo Col Kazarama yari kumwe na bo, ndetse n’igihe uyu mutwe wuburaga imirwano mu mpera za 2021, we yari yarafashe icyemezo cyo kudasubira ku rugamba.


Muri Mata 2024, ku mbuga nkoranyambaga hahwihwishijwe amakuru avuga ko Col Kazarama yapfiriye ku rugamba M23 ihanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC, ariko abihakana avuga ko atigeze asubira muri uyu mutwe.


Yagize ati:

“Ejo hashize numvise amakuru avuga ko Colonel Kazarama yaguye mu bitero byagabwe Karuba werekeza Mushaki. Ndagira ngo nyomoze ayo makuru kuko atari ukuri. Njyewe ntabwo ndi ku rugamba, nibereye mu bikorwa by’iterambere ryanjye.”


Muri Kamena 2024 ariko, Col Kazarama wemeza ko agifite imbaraga z’umubiri yatangaje ko mu gihe abayobozi ba M23 barimo Gen Sultani Makenga bamusaba kujya ku rugamba, yabikora.


Icyo gihe yagize ati:

“Makenga yampamagara, atampamagara, niteguye kugenda ariko ampamagaye byaba byiza kurushaho.”


Kuri iki Cyumweru tariki 28 Nyakanga 2024, ubwo kuri Sitade yitiriwe Mwami Ndeze Rugabo II iherereye muri Teritwari ya Rutshuru haberaga irushanwa ry’umupira w’amaguru ryitwa ‘Amani Kwetu’, hagaragaye abayobozi bakuru ba M23 barimo Bertrand Bisimwa na Col Kazarama.


Ubwo yahabwaga ijambo, Col Kazarama yashimye ibyagezweho n’abarimo Bisimwa na Makenga, amenyesha Abanya-Rutshuru ko yamaze gusubira muri M23 kugira ngo afashe bagenzi be gukomeza urugamba.


Ati:

“Muraho Banya-Rutshuru? Nitwa Colonel Kazarama Vianney, ndi mwene wanyu, ngarutse muri ARC. Nishimiye akazi uyu mutwe uri gukora, ngashimira umuyobozi Bertrand Bisimwa, ngashimira Sultani Makenga n’abanyamuryango. Nanjye nje ngo dukomeze urugendo.”


Ni mu gihe nyuma yo kwiyunga mu ihuriro AFC ryashinzwe mu Ukuboza 2023 na nyuma y’aho yanze kugirana na bo imishyikirano nabo, abarwanyi ba M23 bavuga ko bafite gahunda yo gukuraho ubutegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi.

 

Colonel Kazarama Vianney yasubiye mu mutwe wa ARC/M23 yigeze kuvugira
Colonel Kazarama Vianney yasubiye mu mutwe wa ARC/M23 yigeze kuvugira

Comment / Reply From