Dark Mode
  • Thursday, 19 September 2024

Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi

Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi

Polisi y’u Rwanda yongeye kwibutsa abatwara abagenzi kuri moto ko abateshuka mu kubahiriza amabwiriza agenga umuhanda nk'uko babisabwa muri gahunda ya Gerayo Amahoro, batazihanganirwa, mu gihe ivuga ko byagaragaye ko bo ubwabo batashobora kwicungira umutekano.

Ibi ni bimwe mu bikubiye mu butumwa bagejejweho n'Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Kayigi, mu gitondo cyo ku wa Kane tariki ya 22 Kanama 2024, aho yagarukaga ku mutekano wo mu muhanda muri rusange uko wifashe, by’umwihariko ku bamotari batubahiriza amabwiriza y'umuhanda nk'uko babisabwa.

SP Kayigi yagarutse ku nama yahuje abamotari n'abayobozi ku itariki ya 25 Werurwe 2024 kuri Sitade ya Kigali yitiriwe Pele i Nyamirambo, n'umuhigo bahize wo kurwanya amakosa abera mu muhanda by'intangarugero.

Yagize ati:

“Icyo gihe Umuyobozi mukuru wa Polisi y’u Rwanda yasabye abamotari kurangwa na disipuline mu mikorere n’imyitwarire yimakaza umutekano wo mu muhanda, bamusezaranya ko umurimo bakora uzahinduka umurimo unoze, uzana abanyamahanga kubigiraho kandi ko hari icyizere cy’uko umumotari ava mu rugo agasubirayo amahoro.”

Yakomeje avuga ko icyo gihe Abamotari bahize umuhigo wo kugaragaza impinduka mu mikorere no kwirinda icyo ari cyo cyose cyaba intandaro y’impanuka. Ariko kugeza ubu nyuma y'ayo mezi bakaba batarasohoje ibyo biyemeje.

Ati:

“Abamotari bo mu Mujyi wa Kigali ubwabo barenga ibihumbi 45, ni ngombwa rero ko bacungirwa umutekano bakagirwa inama kuko byaragaragaye ko ubwabo badashobora kubyikorera ari nayo mpamvu mu bukangurambaga bwacu bwa Gerayo Amahoro twongera kwibutsa muri rusange abaturarwanda bose ko umutekano wo mu muhanda ari inshingano zabo.”

Ni mu gihe kandi SP Kayigi yibukije abamotari kwirinda kuvanga imizigo n’abantu, kubahiriza inzira z'abanyamaguru, kutanyura ahabujijwe, kudasiba no guhisha nimero z’ibyapa biranga amapikipiki yabo, kudaparika ahatarabigenewe n’andi makosa bakora, kuko abazajya bayafatirwamo bazajya bayahanirwa.

Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi
Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi
Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi
Kigali: ‘Byaragaragaye ko Abamotari ubwabo badashobora kwicungira umutekano’; SP Kayigi

Comment / Reply From