Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera.”, CP Rumanzi

“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera.”, CP Rumanzi

Ubwo yagezaga ubutumwa ku banyonzi bitabiriye ubukangurambaga buzwi nka ‘Gerayo amahoro’, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, Commissioner of Police (CP) George Rumanzi, yavuze ko ibinyabiziga bito byibasirwa cyane n’impanuka, abasaba kwirinda guhutaza abanyamaguru.


Ni ubukangurambaga bw’umutekano wo mu muhanda ‘Gerayo Amahoro’ bwakomerezaga mu turere twose tw’umujyi wa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Nzeri 2023, aho Polisi y’u Rwanda yaganirizaga abatwara amagare, ibibutsa ko ari inshingano zabo kwirinda icyateza impanuka.


Ubwo yabagezagaho ikiganiro, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe ibikorwa bya Polisi n’ituze rusange, CP George Rumanzi, yavuze ko impanuka nyinshi ziterwa n’ibyo abakoresha umuhanda bafitiye ubushobozi bwo guhagarika, ari nayo mpamvu ubutumwa bwa Gerayo Amahoro bugomba kugera ku bakoresha umuhanda bose by’umwihariko abatwara amagare.


Yagize ati:

 

“Umutekano wo mu muhanda twese uratureba waba ugenda n’amaguru, utwaye igare, moto cyangwa se imodoka. Umurimo wanyu nk’abatwara abagenzi ku magare ugomba kuba unoze kandi ufite umutekano, niyo mpamvu tugira ngo tubabwire ibyo mugomba guhindura, mukirinda amakosa ateza impanuka zo mu muhanda zikomeza kwiyongera kandi ziterwa akenshi n’ibyo abakoresha umuhanda bafitiye ubushobozi bwo guhagarika.”


Yongeyeho ati:

 

“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera. Mwebwe mutwara amagare mufite ibyago byinshi muramutse mugonganye n’ibinyabiziga ariko namwe mugomba kwirinda guhutaza abanyamaguru.”


CP Rumanzi yabibukije ko bakurwa mu rugo no kujya gushaka uko batunga imiryango yabo, nta we uba ushaka kurara mu bitaro, abasaba mbere yo guhaguruka mu rugo kujya babanza kwigenzura, bakagenzura igare kandi mu kazi bakirinda amakosa yateza impanuka aho ava akagera.


Yabasabye kwirinda gufata ku binyabiziga bigenda, kwirinda umuvuduko ukabije, guhagarika gutwara igare bitarenze saa Kumi n'ebyiri z’umugoroba, kutagendera hagati mu muhanda no kubahiriza imihanda ifite icyerekezo kimwe; kubaha inzira zagenewe abanyamaguru, kwirinda gutwara imizigo iremereye rimwe na rimwe ibangamira urujya n'uruza no kubaha ibyapa n’ibimenyetso byo ku muhanda.


Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Assistant Commissioner of Police (ACP) Gerald Mpayimana na we mu butumwa yatanze, yasabye abatwara amagare kwirinda ibihano bubahiriza ibyo basabwa.


Ati:

 

“Twakomeje kubibutsa kubahiriza amategeko agenga umuhanda ariko byaragaragaye ko ibindi binyabiziga bibyubahiriza bigahagarara aho abanyamaguru bambukira ariko ukabona utwaye igare araje n’imitwaro akambuka. Ntimukwiye kunanirwa gukora bitewe n’uko mwafatiwe ibihano, ahubwo mwubahirize ibyo musabwa muharanire ituze n’umutekano mu muhanda.”


Imibare itangazwa n’Umuryango Mpuzamahanga wita ku buzima (OMS) igaragaza ko abantu miliyoni imwe n’ibihumbi 350 bapfa buri mwaka bazize impanuka ku isi, aho zifata umwanya wa munani mu guhitana benshi zikaba iza mbere mu guhitana abari hagati y’imyaka 5-29, ni mu gihe raporo y’Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo mu muhanda igaragaza ko hafi 53% by’impanuka zo mu muhanda zabaye mu mezi atandatu ya mbere y’uyu mwaka wa 2023, zaturutse ku batwara moto n’amagare; aho 41% by’impanuka ziba mu muhanda ziba zagizwemo uruhare n’abatwara amagare.

“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera.”, CP Rumanzi
“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera.”, CP Rumanzi
“Uko ikinyabiziga kirushaho kuba gitoya ni nako ibyago byo guhura n’impanuka birushaho kwiyongera.”, CP Rumanzi

Comment / Reply From