Dark Mode
  • Saturday, 21 December 2024

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ‘Yellow Box’ zirimo gushyirwa mu mihanda y’i Kigali

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ‘Yellow Box’ zirimo gushyirwa mu mihanda y’i Kigali

Polisi y’u Rwanda yatangaje ko mu mihanda yo mu Rwanda by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, ahakunze kubera umuvundo w’ibinyabiziga hatangiye gushyirwamo imirongo izwi ku izina rya ‘Yellow Box’.


Ni imirongo y’umuhondo inyuranamo iba izengurutswe n’undi murongo w’umuhondo ukoze ishusho ya Kare cyangwa Urukiramende ishyirwa mu masangano y’umuhanda, igaragaza aho ikinyabiziga kitagomba guhagarara igihe cyose cyageze muri iri shusho.


Iyi mirongo ifasha abayobozi b’ibinyabiziga kumenya aho batagomba guhagarara, mu rwego rwo gukumira umuvundo w’ibinyabiziga no kubangamira ibinyabiziga bituruka mu bindi byerekezo.


Mbere y’uko umuyobozi w’ikinyabiziga agera ahashushanyije iyo mirongo, aba agomba kuba yarebye neza ko ibindi binyabiziga biri imbere birimo gutambuka cyangwa nta yindi nkomyi ihari yatuma igihe ayigezemo, ayihagararamo; bitewe n’uko ari ikosa rihanirwa kandi muri metero nkeya uvuye kuri iyi mirongo hari Camera zihana utwaye ikinyabiziga wabirenzeho.


Iteka rya Perezida no 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n’uburyo bwo kuyigendamo, rivuga y’uko Umuyobozi wese ugeze mu masangano aho ibinyabiziga biyoborwa n'ibimenyetso by'umuriro agomba kuva muri iryo sangano adategereje ko kugenda mu cyerekezo aganamo byemerwa, ariko akabikora ku buryo atabera inkomyi ibindi binyabiziga bigana mu cyerekezo cyemerewe kugendwamo.

 

Source: www.police.gov.rw

Polisi y’u Rwanda yasobanuye ‘Yellow Box’ zirimo gushyirwa mu mihanda y’i Kigali

Comment / Reply From