“Urugendo rw’amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo rwatwigishije guhora dushyize umutekano imbere”; Minisitiri Dr. Biruta
Minisitiri w'umutekano w'imbere mu gihugu, Dr. Vincent Biruta, asanga urugendo rw’amateka u Rwanda rwanyuzemo yarigishije Abanyarwanda guhora bashyize umutekano imbere kuko wigeze kubura ku kigero kiri hejuru, agashima ababyeyi bohereza abana babo gukora igipolisi.
Ibi ni bimwe mu byo Minisitiri Dr Vincent Biruta yagarutseho ku wa Gatanu tariki ya 25 Gicurasi 2024, mu ishuri rya Polisi ry’amahugurwa (PTS) riherereye i Gishari mu Karere ka Rwamagana, ubwo yasozaga icyiciro cya 20 cy’amahugurwa y’abapolisi bato 2,256; umuhango wanaranzwe no kugaragaza ibyo aba basore n'inkumi bigiye muri aya mahugurwa.
Minisitiri Dr. Vincent Biruta yashimiye abapolisi basoje amahugurwa kuba barahisemo uyu mwuga kugira ngo bifatanye na bagenzi babo gukorera igihugu.
Yagize ati:
“Inyigisho mwahawe ni umusingi ukomeye muzubakiraho kugira ngo muzakore neza imirimo ibategereje. Mugeze kuri uru rwego kubera umwete, umurava n’imyifatire myiza mwagaragaje; bibatere ishema ndetse bibahe n’imbaraga zo gukora kurushaho, mukagera no ku bindi byisumbuye muri uyu mwuga mwiza mwahisemo.”
Yabasabye kuzarangwa n’ikinyabupfura, gukora kinyamwuga, gukorana umurava, kwanga umugayo no guharanira ishema ry’u Rwanda n’abanyarwanda aho bazaba bari hose, bagira ubufatanye n’izindi nzego kugira ngo bashyire umuturage ku isonga muri gahunda zose, kuko ibyiza by’abaturarwanda ari byo buri wese akwiye guharanira.
Yashimiye n’ababyeyi babo babakanguriye kwinjira muri Polisi y’u Rwanda, yizeza ko Leta y’u Rwanda izakomeza gutanga ibishoboka byose kugira ngo Polisi y’u Rwanda ibone ibikenewe byose mu kuzuza neza inshingano zayo.
Minisitiri Dr Vincent Biruta yagaragaje ko amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo ari isomo ryo gushingiraho mu gushyira umutekano imbere.
Ati:
“Urugendo rw’amateka Igihugu cyacu cyanyuzemo rwatwigishije ko dukwiye guhora dushyize umutekano imbere kuko twawubuze ku kigero kidafite ikiri munsi yacyo. Mu myaka 30 ishize, abanyarwanda twafatanye urunana bituma Igihugu cyacu kiba urugero rwiza rwo kwiyubaka no gutera imbere bizira gusubira inyuma.
Ibi byagezweho kubera imiyoborere myiza no gukorera hamwe kw’abanyarwanda. Kugira ngo dukomeze iyo nzira y’iterambere rero, birasaba kugira umutekano binyuze mu kugira igipolisi gikora kinyamwuga, gifite ubuhanga, imbaraga, ibikoresho bigezweho n’imyifatire myiza bikomoka mu mahugurwa nk’aya dusoje uyu munsi n’ayandi atandukanye. “
Yashimangiye ko ari byiza uyu munsi kwishimira ko umutekano mu gihugu cyacu wifashe neza muri rusange, ariko ko hakwiye kuzirikana ko hari ibyaha n’ibindi bibazo bikigaragara birimo ubusinzi, ubujura, gukubita no gukomeretsa, gukoresha ibiyobyabwenge, impanuka zo mu muhanda n’ibindi bitandukanye bigihungabanya abaturage.
Ni mu gihe Umuyobozi w’Ishuri rya Polisi ry’amahugurwa rya Gishari, Commissioner of Police (CP) Robert Niyonshuti, yavuze ko mu gihe bamaze mu mahugurwa, abanyeshuri bigishijwe amasomo abaha ubumenyi, ubushobozi n’imyitwarire iboneye izabafasha mu kazi ka gipolisi ku rwego rw’abapolisi bato.
CP Niyonshuti yavuze kandi ko mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’inzego z’umutekano, ku bufatanye n’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze, hishyuriwe ubwisungane mu kwivuza abaturage batishoboye bo mu murenge wa Gishari barenga 1,300 muri uyu mwaka, haterwa n’ibiti ibihumbi 250 by’ubwoko butandukanye mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije.
Abapolisi bato 2,256 basoje amahugurwa bagizwe n’abahungu 1,777 n’abakobwa 479, barimo abazajya gukorera mu nzego z’igihugu zishinzwe umutekano zirimo Polisi y’u Rwanda, Urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza n’umutekano (NISS) n’Urwego rw’igihugu rushinzwe igorora (RCS); mu gihe abagera ku 147 muri bo barimo no kwiga amasomo ya Kaminuza mu Ishuri rikuru rya Polisi (NPC), mu mashami atandukanye arimo Amategeko, Ikoranabuhanga, Indimi n’Ishami ryigisha igipolisi cy’umwuga.
Amwe mu mafoto yaranze uyu muhango:
Editor UmusareNews
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!