Dark Mode
  • Sunday, 24 November 2024

U Rwanda n’u Bushinwa mu ngamba z’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano

U Rwanda n’u Bushinwa mu ngamba z’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano

Ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 21 Ugushyingo 2024, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda (IGP), CG Felix Namuhoranye, yakiriye ku cyicaro gikuru cya Polisi ku Kacyiru, itsinda ry’intumwa zaturutse mu Bushinwa hagamijwe gushyiraho ingamba z'ubufatanye burambye mu bijyanye n'umutekano.


Ni itsinda ryari riyobowe n’Umuyobozi Mukuru wungirije w'ishami rishinzwe umutekano rusange mu ntara ya Hunan, Yu Liangyong wavuze ko uru ruzinduko rwaje nyuma y’ibiganiro byahuje Perezida Paul Kagame w’u Rwanda na mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa.


IGP Namuhoranye yabashimiye ku bw’uru ruzinduko, avuga ko ari ingenzi mu rugendo rwo kubaka ubufatanye.


Ati: “Uru ruzinduko ni ingenzi mu nzira twiyemeje y’ubufatanye n’inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizamategeko mu rwego rwo guharanira isi itekanye. Ndashimira ubuyobozi bw’ibihugu byacu byombi bwashyizeho umusingi wadufashije kugirana imikoranire nkiyi."


Yagaragaje ko uru ruzinduko ari n’umwanya mwiza wo gusangira ubunararibonye no gushyiraho ingamba z’ubufatanye mu by’umutekano n’ibikorwa bya Polisi.


Ati:

“Uyu ni umwanya mwiza kuri twe wo kubaka imikorere n’imikoranire myiza y’ejo hazaza, twibanda by’umwihariko ku gusangira ubunararibonye mu bijyanye no gucunga umutekano ku rwego mpuzamahanga, guhanahana amakuru ku kurwanya ibyaha ndengamipaka n’ubufatanye mu kongera ubushobozi.”


IGP Namuhoranye yashimangiye ko Polisi y'u Rwanda yiyemeje kandi yiteguye kugirana ubufatanye n’ishami rishinzwe umutekano rusange mu Ntara ya Hunan mu ngeri z’ibikorwa bitandukanye bifitiye inyungu impande zombi, nk’umufatanyabikorwa wizewe.


Ni mu gihe Yu Liangyong mu ijambo rye yavuze ko uru ruzinduko rugamije gufatira hamwe ingamba zo gukomeza ubufatanye bw'inzego z'umutekano hagati y'igihugu cye n'u Rwanda.


Yagize ati:

" U Bushinwa n'u Rwanda bisangiye kuba ari ibihugu byombi bifite umutekano w'icyitegererezo ku Isi. Intara ya Hunan hari byinshi imaze kugeraho mu ngeri zitandukanye z'iterambere.”


Yu yavuze kandi ko baje mu Rwanda kugira ngo bashyireho ingamba zizabafasha kubyaza umusaruro umusingi washyizweho n'abayobozi b'ibihugu byombi binyuze mu bufatanye bw'inzego zishinzwe kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko mu bijyanye n'amahugurwa, kongera ubushobozi bw'abakozi no guhererekanya integanyanyisho z'amahugurwa n'abarimu, mu rwego rwo kurushaho gushimangira umubano n'ubufatanye.

 

 

Amwe mu mafoto yaranze uru ruzinduko:

U Rwanda n’u Bushinwa mu ngamba z’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano
U Rwanda n’u Bushinwa mu ngamba z’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano
U Rwanda n’u Bushinwa mu ngamba z’ubufatanye mu bijyanye n’umutekano

Comment / Reply From