Dark Mode
  • Monday, 29 April 2024

Rwanda: Abadepite batatu bakoze impanuka, Polisi isaba abashoferi gushyira umutima ku rugendo

Rwanda: Abadepite batatu bakoze impanuka, Polisi isaba abashoferi gushyira umutima ku rugendo

Ku mugoroba kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ugushyingo 2023, i Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ikamyo yo mu bwoko bwa Howo yagonze imodoka yari irimo Abadepite batatu b’u Rwanda berekezaga mu Karere ka Bugesera, ku bw’amahirwe ntihagira uhasiga ubuzima.

Abadepite bagonzwe n’ikamyo barimo Hon. Dr. Frank Habineza, Hon. Germaine Mukabalisa na Hon. Annoncé Manirarora, ubwo bari mu modoka imwe berekeje muri siporo mu Karere ka Bugesera.

Nyuma y’iyi mpanuka, Depite Dr Frank Habineza yatangaje ko Imana yakinze ukuboko ntihagira uwitiba Imana, gusa ko imodoka yangiritse cyane, aho ngo iyi mpanuka ikimara kuba bahise bajyanwa ku Bitaro byitiriwe Umwami Faysal bakorerwa ibizamini byose, nyuma barabareka bajya mu ngo zabo kuko bitari bikomeye.

Ni mu gihe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP René Irere, nawe yemeje aya makuru, avuga ko iyi mpanuka ntawe yahitanye n’abagiye kwa muganga bahise bataha.

Yakomeje avuga ko iperereza ku cyateye iyo mpanuka rikomeje, ariko ko hakekwa uburangare bw’umushoferi utamenye ko imodoka zimuri imbere zahagaze ngo zitange inzira, anaboneraho gutanga ubutumwa ku batwara ibinyabiziga bwo kugenda bashyize umutima ku rugendo, kurusha gutekereza cyangwa kurangarira ibindi bishobora kubateza ibyago, cyangwa bikabiteza abo basangiye umuhanda.

SSP Irere kandi yibukije abatwara ibinyabiziga kumenya kubahiriza ibyapa byo mu muhanda, ndetse bakamenya kugenda bitonze igihe imodoka zatangiye kuba nyinsi ‘traffic Jam’, kuko nabyo biri mu biteza impanuka igihe umushoferi atitwararitse ngo agende neza.

Imodoka zo mu bwoko bwa Howo zakunze kugarukwaho mu bihe bitandukanye, kuko zikunze gukora impanuka ndetse zigahitana ubuzima bw’abantu abandi bagakomereka.

Rwanda: Abadepite batatu bakoze impanuka, Polisi isaba abashoferi gushyira umutima ku rugendo
Rwanda: Abadepite batatu bakoze impanuka, Polisi isaba abashoferi gushyira umutima ku rugendo
Rwanda: Abadepite batatu bakoze impanuka, Polisi isaba abashoferi gushyira umutima ku rugendo

Comment / Reply From