Dark Mode
  • Monday, 30 December 2024

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Polisi y'u Rwanda yibukije abatwara ibinyabiziga kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi, mu rwego rwo kwirinda impanuka zishobora guterwa n’ubunyereri bw’imihanda, ibidendezi by’amazi, ibihu ndetse n’inkangu zigaragara mu mihanda imwe n’imwe.


Ni nyuma y’aho Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubumenyi bw’ikirere (Meteo Rwanda), gitangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi k’Ugushyingo 2024; ni ukuvuga kuva tariki ya 21 kugeza tariki ya 30, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hejuru y’ikigero cy’isanzwe igwa muri iki gihe; aho iri hagati ya milimetero 50 na milimetero 200.


Abatwara ibinyabiziga bashishikarizwa kurushaho gukaza ingamba, bazirikana gahunda ya Gerayo Amahoro, by’umwihariko muri ibi bihe by’imvura y’umuhindo kugira ngo itaba intandaro y’impanuka zo mu muhanda.


Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yibukije buri wese utwara ikinyabiziga kwitwararika mu muhanda no kugenzura ikinyabiziga buri gihe mbere y'uko awinjiramo.


Yagize ati:

“Mu bihe by’imvura usanga imihanda yanyereye, indi yaretsemo amazi, iyarengewe n’inkangu ndetse hariho n’ibihu bituma utwaye adashobora kureba imbere. Abatwara ibinyabiziga bagomba kwitwararika, bakanagenzura ibinyabiziga byabo ko nta mbogamizi byabateza kandi bikaba bifite icyemezo cy’ubuziranenge.”


Yakomeje agira ati:

“Uduhanagura ibirahure (essuie-glaces) tugomba kuba dukora neza, amatara yaka ndetse na feri zikora neza, abafite amapine ashaje nabo bakaba bagirwa inama yo kuyasimbuza kandi bakirinda kugendera ku muvuduko mwinshi.”


Mu gihe imvura ikomeje kuba nyinshi, imihanda imwe n’imwe ikarengerwa n’amazi menshi cyangwa inkangu, ACP Rutikanga yashishikarije abatwara ibinyabiziga guparika ku ruhande bagategereza ko umuhanda wongera kuba nyabagendwa, ariko na none bakirinda guparika munsi y’ibiti, hafi y’imikingo n’ahanyura imivu y’amazi.


Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko buri mwaka, ku Isi yose impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bw’abagera kuri miliyoni 1 n’ibihumbi Magana atatu, aho inyinshi zituruka ku makosa n’uburangare by’abatwara ibinyabiziga.

 

Abatwara ibinyabiziga barasabwa kwitwararika muri ibi bihe by’imvura nyinshi

Comment / Reply From