Dark Mode
  • Sunday, 22 December 2024

Amatariki yo gusezera kuri Yvan Buravan yamenyekanye, harasabwa ubutumire

Amatariki yo gusezera kuri  Yvan Buravan yamenyekanye, harasabwa ubutumire

Kuri uyu wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022, muri Camp Kigali nibwo hateganijwe umugoroba wo gusezera ku muhanzi w’umunyarwanda Burabyo Yvan, wamamaye nka Yvan Buravan, aho kuwitabira bisaba ubutumire, mu gihe azasezerwaho bwa nyuma ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022.


Ubutumire bwashyizweho mu rwego rwo kwirinda umuvundo w’abantu benshi bifuza kwitabira umugoroba wo guha icyubahiro no gusezera kuri Yvan Buravan, byanaumye hashyirwaho ingamba zo gutanga ubutumire ku bantu banyuranye bifuza kuzitabira iki gikorwa kizaba ku wa Kabiri tariki 23 Kanama 2022.


Ni igikorwa biteganijwe ko kizatangira saa 17:00 z’umugoroba, aho abo mu muryango wa Nyakwigendera ndetse n’inshuti zawo bazabariza ubutumire bwabo kuri Burabyo Fernand, abahanzi babarize kuri Bruce Intore, abanyamakuru babarize kuri Anita Pendo, mu gihe abafana n’inshuti za Yvan Buravan bazanyura k’uwitwa Musoni Eric.


Ni umugoroba uzarangwa no gutarama, kuganira ndetse no kwibukiranya amateka n’ibigwi bya Yvan Buravan, mu gihe ku wa Gatatu tariki 24 Kanama 2022 aribwo hazaba umuhango wo gusezera bwa nyuma kuri Buravan ndetse no kumuherekeza mu cyubahiro.
Burabyo Yvan, wamamaye mu muziki nka Yvan Buravan uri mu bahanzi bakoze amateka akomeye mu muziki w’u Rwanda, yitabye Imana ku wa 17 Kanama 2022, afite imyaka 27 y’amavuko.

 

Gahunda y'umugoroba wo gusezera kuri Yvan Buravan:

Amatariki yo gusezera kuri  Yvan Buravan yamenyekanye, harasabwa ubutumire

Comment / Reply From