Christmas carols 2024: 70% by'indirimbo zizaririmbwa na Chorale de Kigali zasabwe n'abakunzi
Ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, hateganijwe igitaramo ngarukamwaka cya Chorale de Kigali kizwi nka 'Christmas Calos'; aho 70% y'indirimbo zizaririmbwa n'iyi Korali zasabwe n'abakunzi bayo.
Ibi ni bimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, ubwo ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwagiranaga ikiganiro n'itangazamakuru, bugaragaza aho imyiteguro y'iki gitaramo cya 'Christmas Calos' igeze.
Perezida wa Chorale de Kigali Bwana Hodali Jean Claude avuga ko uyu mwaka biteguye neza kandi ko umwihariko ari uko ku kigero cyo hejuru bazaririmba indirimbo basabwe n’abakunzi.
Ati ”Uyu mwaka by’umwihariko twahaye abakunzi bacu umwanya wo guhitamo indirimbo bashaka kuva mu kwezi kwa kabiri, kandi 70% y’indirimbo tuzaririmba ni izo bihitiyemo.”
Yakomeje avuga ko intego z’ibanze za Chorale de Kigali ari guteza imbere umuziki wanditse mu Rwanda, kandi ko nk’Umuryango utegamiye kuri Leta inyungu yayo ari uko abakunzi bayo baryoherwa n’umuziki kurusha uko bakwinjiza amafaranga menshi mu bitaramo bategura.
Biteganijwe ko amarembo ya BK Arena ari nayo izaberamo iki gitaramo azafungurwa saa cyenda z’amanywa, naho igitaramo gitangire saa kumi n’ebyiri z’umugoroba; aho amatike asigaye ku isoko ari aya 5000 Frw, 10000Frws, 15000Frws, 20000Frws ndetse na 25000 frws; kuyigura ni ukunyura ku rubuga www.ticqet.rw.
Uyu mwaka, Christmas Carols ya Chorale de Kigali ifite abafatanyabikorwa barimo Sanlam/Allianz, Techno Market, Horison Express, One Cup- coffee Roasters, Centrika, RNIT ndetse n’itangazamakuru.
Jonathan Habimana
Comment / Reply From
You May Also Like
Popular Posts
Newsletter
Subscribe to our mailing list to get the new updates!